Gitifu wa Kinigi ukurikiranweho kwivugana umwana, ngo ashobora kuba hari n’abagore 5 yateye inda
Mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze Munyarugendo Manzi Claude akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka 2 n’igice wo mu muko, icyaha ashinjwa kiyongereyeho icy’uko hari abagore batanu ashobora kuba yarateye inda.
Uyu muyobozi wayoboye imirenge ya Rwaza na Muhoza mu karere ka Musanze yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Musanze ku wa 05 Mata 2018, akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Uwikaze Kevine w’imyaka 2 n’igice wapfuye ahiriye mu musego, ibi bikaba byarabereye mu murenge wa Muko(Musanze) ku wa 01 Mata 2018.
Kuri uyu wa kabiri ni bwo Gitifu Munyarugendo yagejejwe imbere y’Urukiko rukuru rwa Musanze kugira ngo aburanishwe, gusa yahakanye ibyo aregwa n’Ubushinjacyaha.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyarugendo yahaga amafaranga nyina w’uyu mwana witwa Sonia w’imyaka 22 ngo ‘arangize ikibazo cy’uyu mwana’ ‘babyaranye’.
Umutangabuhamya witwa Nirere yavuze ko yasabwe na nyina w’uyu mwana ko amwiba ariko ngo biramunanira. Nirere avuga ko yasabye Muhawenimana Sonia ko uyu mwana yamwohereza kwa nyirakuru ntakomeze kuba ikibazo.
Nirere ariko ahakana uruhare mu kwica uyu mwana, akavuga ko hashize igihe kinini atavugana na Manzi kuko yamututse amaze kunanirwa kwiba uriya mwana.
Ubushinjacyaha buvuga ko Munyarugendo yagize uruhare mu rupfu rw’uriya mwana kuko byabanje kugeragezwa ntibishoboke. Uyu mwana ngo yari amuteye ikibazo kuko yamubyaye hanze y’urugo.
Yiregura, Munyarugendo yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko nta bimenyetso bifatika bihamya ibyo ashinjwa.
Yahakanye kandi ko uyu mwana wapfuye (bivugwa ko yishwe) atari uwo kuko ngo se ari uwitwa Nsengiyumva.
Nk’uko byavugiwe mu rukiko n’ubushinjacyaha, ngo mu bagore batanu bose uyu Manzi Claude yateye inda, agerageza uburyo bwo kubihisha.
Ubushinjacyaha buvuga ko yamenyanye n’uyu Sonia ubwo yamufashije kwiga kudoda, ngo ni ho yahereye amwiyegereza kugeza babyaranye.
Manzi we yireguye ko uyu Nirere umushinja bafitanye amakimbirane kuko nawe yigeze kumurega amushinja kumutera inda.
Nirere ubwe yivugiye ko yatewe inda na Manzi Claude, gusa ngo yaje kumufasha bayikuramo.
Nyuma yo kurega no kwiregura ku mpande zombi byafashe amasaha yose ya mbere ya saa sita Urukiko rwavuze ko uru rubanza rusubitswe rukazasubukurwa ejo ku wa 18 Mata saa cyenda.