Gisupusupu yongeye gushyira hanze indirimbo nshyashya (Video)
Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2019 Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Gisupusupu yongeye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshyashya yise ‘Umutesi’.
Ni indirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 5 yumvikanamo amagambo y’urukundo ikaba iri mu njyana yihuta yakorewe amashusho na Fayzo naho amajwi yayo akaba yaratunganyijwe na Jay P.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice by’icyaro aho Nsengiyumva yifashishije ababynnyi n’itsinda ry’ abanyarwenya, Etienne na Japhet bamenyerewe muri “Bigomba Guhinduka”
Indirimbo ‘Umutesi igiye hanze nyuma y’uko bamwe bari baratangiye gutekereza ko uyu muhanzi yaba yaragabanyije imbaraga zo mu buhanzi bwe kuko hari hagiye gushira amezi menshi atumvikana mu muziki we wamaze gukundwa na benshi.
Nsengiyumva Francois ari mu bahanzi bakunzwe muri uyu mwaka turi gusoza binyuriye mu ndirimbo yagiye akora zirimo ‘Maria Jeanne ari nayo yamuhaye izina rya Gisupusupu, Rwagitima, Icange n’izindi.
REBA AMASHUSHO YA “UMUTESI” YA NSENGIYUMVA