AmakuruAmakuru ashushye

Gishari: Hasojwe icyiciro cya 14 cy’amahugurwa y’abapolisi bato-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Nyakanga 2018 ku ishuri rya Polisi rya Gishari habere umuhango wo gusoza icyiciro cya 14 cy’amahugurwa y’abapolisi bato, umuhango witabiriwe ndetse unayoborwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Joshnson Busingye.

Muri uyu muhango Minisitiri Johnson Busingye yari kumwe na bandi banyacyubahiro barimo IP Gasana na Guverineri w’intara y’uburasirazuba aho biteganyijwe ko Minisitiri Busingye agenera ubutumwa aba bapolisi bamaze amezi 9 mu masomo.

Mbere yo gutangiza uyu muhango ku mugaragaro, Minisitiri Busingye yabanje kugenzura amasibo y’akarasisi k’abapolisi basoje amahugurwa.

CP Nshimiyimana uyobora ishuri rya Gishari yashimiye abapolisi 892 barimo ab’igitsina gore 16o basoje amahugurwa umurava bagaragaje mu gihe cy’amasomo abashishikariza kuzarangwa n’umuco wo gukunda igihugu, ubwitange n’ubunyangamugayo cyane cyane bakirinda ruswa n’izindi ngeso mbi zabatesha agaciro zikanangiza isura ya Polisi y’igihugu.

Minisitiri Busingye  yasabye Abapolisi guhora iteka bibuka ko ari abagaragu b’Itegeko, bagengwa n’amategeko. Ati “Ntumuri hejuru y’amategeko, muri munsi yayo niyo abagenga”

Yakomeje agira ati:”Ubumenyi n’ubushobozi mwahawe hano mugende mubishyire mu bikorwa, murangwa n’ubunyamwuga no gufata neza abo mushinzwe kurinda.”

Yanavuze ko aya mahugurwa asojwe,  agaragaza kandi agashimangira ubushake bwa Leta y’ u Rwanda  bwo kubaka igipolisi cy’umwuga hagamijwe kugeza ku banyarwanda n’abaturarwanda umutekano usesuye.

Minisitiri Busingye niwe mushitsi mukuru

Minisitiri Busingye agenzura amasibo y’akarasisi k’abapolisi basoje amahugurwa.

Amasibo y’abapolisi basoje amahugurwa
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ba Polisi mu gihugu

Mu basoje amasomo harimo nab’igitsina gore

CP Nshimiyimana yasabye abapolisi barangije amasomo ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura n’umurava mu kazi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger