AmakuruPolitiki

Gisagara:Impamba Madamu Jeannette Kagame yasigiye urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’ urubyiruko izarufasha iki?

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 muri Gymnase ya Gisagara mu Murenge wa Ndora w’ Akarere ka Gisagara habereyemo Ihuriro ry’ Urubyiruko ryiswe Urungano rw’ Urubyiruko ryari rigamije kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kuzirikana amateka y’Igihugu ndetse hakanasobanurwa umukoro urubyiruko rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda.

Iri huriro ry’Urubyiruko ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’ Urubyiruko, Imbuto Foundation n’izindi nzego. Rikaba ryari ryitabiriwe n’ abanyacyubahiro batandukanye barangajwe imbere na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Jeannette Kagame ari nawe muyobozi mukuru w’ Imbuto Foundation, Minisitiri w’ Urubyiruko Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Umunyamabanga Uhoraho muri Minubumwe Clarisse Munezero, Uwacu Julienne umukozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubudaheranwa muri Minubumwe, Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo, Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara n’ abandi bayobozi  bo mu nzego zitandukanye hamwe n’ urubyiruko rusaga 1000.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Madamu Munezero Clarisse yashimangiye ko Kwibuka ari umwanya wihariye wo kongera guha agaciro Abatutsi bishwe, kubunamira, kwibuka ubuzima bwabo no gukomeza kwiyubakamo imbaraga zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagaragaje amateka y’itotezwa ry’Abatutsi yaranze Akarere ka Gisagara kuva mu 1959-1994, aho babujijwe amahwemo, barameneshwa, baricwa, abandi barahunga, byose bitewe n’ubuyobozi bubi bwimitse ivangura.

Yatanze ingero z’ababibye amacakubiri bakomoka muri Gisagara, harimo Habyarimana Joseph Gitera wafatanyije n’abakoloni bagashyiraho amategeko 10 y’Abahutu yashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi, na Théodore Sindikubwabo wari Perezida mu gihe cya Jenoside.

Yibukije kandi ko umwihariko w’Intara y’Amajyepfo ari uruhare abanyamahanga bagize muri Jenoside, aho impunzi z’Abarundi zishe Abatutsi. Mu Majyepfo kandi ni ho hakorewe icyiswe « Zone Turquoise », aho Ingabo z ‘Abafaransa zakingiye ikibaba abicanyi babasha guhunga.

Yifashishije ubushakashatsi buvuga ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Munezero yasabye urubyiruko gushingira ubuzima n’icyerecyezo cyabo ku ndangagaciro y’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yashimye abafatanyabikorwa ba MINUBUMWE ku ruhare rukomeye bagira uruhare mu kongera gufasha Abanyarwanda kubana neza, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, gukira ibikomere by’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu no kwitabira ibikorwa by’amajyambere.

Yasoje asaba urubyiruko kuzirikana cyane agaciro ko kugira Igihugu, guharanira kucyubaka, kukirinda, kudatatira igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, guharanira kwigira no kwihesha agaciro no kugahesha Igihugu cyacu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami rishinzwe Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Minubumwe, Uwacu Julienne, yibukije ko “Urubyiruko rufite uruhare runini rwo kubaka igihugu, bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayikwirakwiza ari abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, abatifuriza igihugu ibyiza’’.

Yakomeje avuga ati “Urubyiruko dukwiye kuvuga ngo ejo hazaza ni ahacu, tugakoresha amahirwe twahawe y’igihugu cyiza kitatwigisha urwango, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda akanaba n’ Umuyobozi Mukuru w’ Imbuto Foundation Nyakubahwa Madamu Jeannette yageneye impanuro urubyiruko mu magambo akurikira:

“Bana bacu icyo tubifuriza nk’ababyeyi banyu nuko mu imyaka izaza muzashimishwa n’umurage w’ubumwe mwasigasiye. Bityo icyo kizababerere igihango cy’urungano gihoraho.” Yakomeje ababwira ati: “Twese tugomba kwibona nk’abanyamigabane muri uyu mushinga wo kubaka igihugu cyacu.”

Maze aboneraho no kurubaza ati: “Ese Rubyiruko, muziko muri isezerano n’imbaraga zidacogora z’igihugu cyacu? Ese mwatwemerera gukabya inzozi zo kubona Génération yanyu ari yo idufasha gutsinda burundu uru rugamba rw’abatuvugiramo n’abigize abavugizi b’Abanyarwanda bagamije gusenya ubumwe bwacu?”

Yasabye urubyiruko kwisuzuma ku ruhare rugira mu kurinda ibyagezweho, guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ishusho nyayo y’igihugu n’ukuri ku mateka, kuganiriza abandi no kubasangiza amateka y’igihugu.

Yakomeje agira ati: “Dukwiye guhora iteka twibuka aho twavuye ndetse ntitwibagirwe n’ikiguzi cyatanzwe ngo tube tugeze aho turi uyu munsi, ibyo ni byo bizadufasha guhora tuzirikana intego nyazo. Abatanze icyo kiguzi cyo kubohora bari bahuriye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, barirenze ndetse bitanga batizigamye kugira ngo tube dufite igihugu kiza kandi gitekanye.”

Minisitiri w’ Urubyiruko Jean Nepo Abdallah Utumatwishima mu ijambo rye yatangiye ashimira Nyakubabwa madamu wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda bw’impanuro yahaye urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye Igihango cy’Urungano. Yavuze kandi ko umwanzi u Rwanda rusigaranye ari ushaka kongera gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Yasabye urubyiruko kwamagana uwo ariwe wese ushaka kugarura amacakuburi n’amoko mu Banyarwanda.

Yabajije urubyiruko ati: “Ni gute abantu bari bazi ubwenge bishe abana, bakica ababyeyi, bakica abaturanyi, bakica urubyiruko? ” Arangije abasubiza ko impamvu ari uko urwango rwigishishijwe igihe kinini mu mashuri no mu miryango ndetse n’ urubyiruko ntirutozwe kubyanga.

Yababwiye ko ushaka kwitwaza amoko, avuga ko hari abo ashaka kubohora akabasubiza ku butegetsi, ko urubyiruko rugomba kumwamagana yaba ari imbere mu gihugu, mu Karere, muri Afurika no hanze yayo. Kuko kwigisha urukundo bigomba kuba nk’umuhigo kuko abishe u Rwanda bigishije urwango igihe kirekire”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minubumwe Munezero Clarisse

Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda

Minisitiri w’ Urubyiruko Jean Nepo Abdallah Utumatwishima 

Umukozi Nshingwabikorwa Ushinzwe Ubudaheranwa muri Minubumwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger