Amakuru

Gisagara: Uyu muturage ari mu kaga kubera Gitifu w’umurenge udahwema kumujujubya

Mutabazi Vincent, umuturage usanzwe ari umucuruzi wo mu murenge wa Save ho muri Gisagara avuga ko umutekano we uri mu kaga, bitewe n’umuyobozi w’uyu murenge udahwema kumutoteza no kumuhohotera ku buryo bugaragara.

Uyu muturage yimukiye mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gatoki, muri uyu murenge wa Save mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwe dore ko ari no ku muhanda munini werekeza i Save kuri misiyoni ndetse no ku mashuri.

Avuga ku nzira y’ubumusaraba arimo, Mutabazi avuga ko akimara kugera muri aka gace atigeze yishimirwa n’abacuruzi bagenzi be, aho bamwibaga ubutitsa.

Ngo byabaye ngombwa ko ageza ikibazo cye kuri Gitifu w’uyu murenge, gusa aza gusanga na we abifitemo umugambi ndetse ikibazo cye ngo ntacyo yigeze agikoraho.

Mutabazi ati “Gitifu ubwe yagiye mu nteko rusange y’abaturage aravuga ngo Mutabazi ni igihazi, ni umwicanyi ni umugome.  Umuyobozi w’Umudugudu wabitanzeho amakuru icyo yamukoreye ni ukumwirukanisha.”

Iri jambo Gitifu wa Save yavugiye mu ruhame muri 2017 ngo ryatumye uyu muturage yangwa urunuka, aratukwa, aratotezwa ndetse anaterwa ubwoba ku buryo bukabije.

Ingorane za Mutabazi zinahamywa n’abaturage bo muri aka gace, aho bavuga uyu mugabo atamerewe neza hano kuko atotezwa agakorerwa n’ibindi bikorwa bibi kuri we cyangwa abe bibangamiye umutekano we. Abaturage bakomeza basaba ko hakwiye kugira igikorwa agafashwa.

Uyu mugabo wagaragaje amwe mu mabaruwa yandikiye ubuyobozi bw’umurenge ntibugire icyo bumufasha, anavuga ko byageze aho akandikira Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara gusa ntihagire icyo bumufasha.

Kimonyo Innocent, Gitifu wa Save uri mu batungwa agatoki n’uyu muturage ahakana ko atigeze kwanga gukemura ibibazo by’uyu muturage, ko ahubwo ibibazo Mutabazi afite bituruka ku bo bafitanye imanza.

Ku bijyanye no kuba yarasebereje Mutabazi mu ruhame, Gitifu wa Save avuga ko umuyobozi w’umudugudu uvuga biriya amubeshyera.

“Nta jambo navugiye mu nteko uwo mukuru w’Umudugudu yarambeshyeye ahubwo nabonaga bafitanye ubushuti na Mutabazi.” Kimonyo aganira na Umuseke dukesha iyi nkuru.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buratangaza kuri iki kibazo.

Nyuma yo gutanga amakuru binyuze muri iyi baruwa iriho umukono wa noteri, umuyobozi w’umudugudu yahise yeguzwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger