AmakuruUtuntu Nutundi

Gisagara: Umugabo yafashe ukuguru k’umugore we akuvumbika mu ziko

Umugabo wo mu Karere ka Gusagara, mu murenge wa Gishubi akurikiranweho amarorerwa yo gutwika ukuguru k’umugore we agutsindagiye mu ziko.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyeranzi ku wa 8 Kemena 2021. Dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha kugira ngo nikimuhama ahanwe hakurikijwe amategeko.

Uwo mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we nta makimbirane azwi bafitanye usibye kumutegeka ku mutungo ntatume yisanzura mu kuwukoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gushubi, Nsanzimana Theogène, yavuze ko uwo mugabo yasanze umugore we ari kotsa ibigori ahita amufata akaguru agatsindagira mu ziko amubwira ko ibyo yakoze yari yarabimubujije.

Ati “Ngo yari yaramubujije kujya mu mirima y’ibigori ngo bibanze byere, umugore rero aragenda ajya gucamo ibyo kotsa. Abifite rero arimo kubyotsa, umugabo araza afata akaguru agatsindagira mu ziko aho yari arimo kokereza ibigori karashya ku ivi.”

Nsanzimana avuga ko bidakwiye ko abashakanye bapfa ubusa kugera aho umwe atwika undi, bityo bakomeje kwigisha abantu kubana neza birinda guhohotera.

Uwo mugabo akimara gutwika umugore we akaguru yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukorera dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Amakuru agera mu itangazamakuru yemeza ko mu ibazwa uwo mugabo yemeye ko yatwitse umugore we akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye buvuga ko uwo mugabo yemera ko yasanze umugore we mu rugo ari kotsa ibigori amukubita urushyi arangije amutsindagira ukuguru mu ziko.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa akurikiranweho kiramutse kumuhamye, yahanishawa igifungo kigera ku myaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Kuri ubu uwo mugore yatangiye gukira kuko amaze igihe yivuza ubushye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger