AmakuruPolitiki

Gisagara: Bunamiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

None kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023 mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara hatangijwe icyumweru k’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu rwego rw’Akarere ka Gisagara. Uwo muhango watangirijwe ku Rwibutso rw’Akarere ka Gisagara rwa Kabuye ruherereye mu Murenge wa Ndora. Hacanywe urumuri rw’ikizere hanashyirwa indabo ku Rwibutso rwa Kabuye ndetse no kuri Monument iherereye ku Kicaro cy’Akarere ka Gisagara.

Abayobozi bitabiriye umuhango

Ni umuhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Depite Chantal Mbakeshimana, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, Perezida wa Ibuka mu Karere, Abayobozi b’ ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukirikirana ibyaha(RIB), Abayobozi b’Akarere bungirije n’abaturage b’Akarere ka Gisagara.

Mu ijambo rya Perezida wa Ibuka yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango yavuze ko bibabaje kuba hakiboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside ari uko hari gutunganywa ahantu ngo hubakwe ibikorwa rwemezo cyangwa hari abantu bagiye kuhatura.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Bwana Rutaburingoga Jerome ashingiye ku mateka yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994 n’uburyo yahagaritswe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Yakomeje avuga ati: Tuzi aho twavuye, tuzi n’aho tujya. Twahisemo kuba umwe kandi ntituzasubira inyuma. U Rwanda rumaze kubaka izina ryarwo mu ruhando rw’amahanga, kandi dukomeje gukora ibyiza.

Mayor w’Akarere ka Gisagara Jerome

Mu ijambo ry’ umushyitsi mukuru wari witabiriye uwo muhango Nyakubahwa Depite Madamu Mbakeshimana Chantal yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba Abanyagisagara cyane cyane urubyiruko, gusigasira ibyagezweho no kwirinda ababayobya bakoresheje Imbuga Nkoranyambaga.

Depite Chantal Mbakeshimana

TWIBUKE TWIYUBAKA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger