Amakuru

Gisagara: Baribaza icyatumye Post de Sante bivurizagaho imara umwaka wose idakora

Abivuriza ku ivuriro rito rizwi nka “Post de Sante” ryo mu kagari ka Muyira mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara bavuga ko rimaze umwaka ridakora bikaba byaratimye bongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuza.

Batangaza ko ryabasubije ku gukora urugendo bari bararuhutse dore ko kuri ubu bivuriza ku kigo Nderabuzima cya Kibilizi.

N’ubwo bahamya ko iri vuriro n’ubundi ryakoraga biguru ntege; bavuga ko ryabarwanagaho byoroheje.

Iri vuriro mbere ngo ryafungurwaga nk’iminsi ibiri mu cyumweru nabwo rigakora nk’amasaha atatu nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu barituriye.

Si ukuba ridakora gusa, iyo uryegereye wakirwa n’umwanda urikikije ndetse n’uw’ubwiherero byiyongera ku kuba rigenda ryangirika.

Gusa n’ubwo abaturage bemeza ibi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi Clisante Giraneza ntiyemeranya n’abaturage. We avuga ko iri vuriro rikora kabiri mu cyumweru bitewe n’ikibazo cy’abaganga.

Ati “ayo makuru ntabwo ari yo kuko iriya Post de Sante ishamikiye kuri Centre da Sante ya Kibilizi, ikora kabiri mu cyumweru. Ikora kuwa kabiri no kuwa kane, kandi gahunda iba imanitse ku rugi.”

Arakomeza ati “ariko nyine mu cyifuzo ntabwo yahaza ugushaka kw’abaturage bacu; icyiza ni uko yagira abaganga mu buryo buhoraho.”

Iki kibazo cyo kugira abaganga bahoraho, uyu muyobozi avuga ko cyakorewe ubuvugizi ku rwego rw’akarere, dore ko hari n’andi mavuriro ahuje ikibazo n’iri muri aka karere.

Iri vuriro rigaragara nk’irititabwaho bihagije haba mu gusigasira inyubako ndetse no gukorerwa isuku; Gitifu w’umurenge wa Kibilizi avuga ko biri mu nshingano z’umurenge; ko habaye hari ibitanoze barisura nabyo bigakemurwa.

Post de Sante zubatswe mu rwego rwo korohereza abaturage birinda ingendo zijya ki bigo Nderabuzima; aho hafi ya buri Kagali gafite iri vuriro.

Si umwana gusa n’inyubako zigenda zangirika

Isuku nke ihagaragaza nk’ahadakorerwa

Ibigega bifata amazi nabyo byarangiritse

Inkuru ya Ikoro Dailynews

Twitter
WhatsApp
FbMessenger