Gisagara: Abaturage basabye Perezida wa Repubulika ikintu cyabahindurira ubuzima
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/ Gicurasi/2023 mu Murenge wa Kibirizi w’ Akarere ka Gisagara habereye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi ukaba wanatangirijwemo ku rwego rw’ Igihugu ubukanguramba bw’ isuku n’ isukura.
Uwo muganda wari witabiriwe na Perezida wa Sena y’ u Rwanda Nyakubwahwa Dr. Kalinda François Xavier,Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Alice Kayitesi, itsinda ry’Abadepite n’ Abasenateri,Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga n’abaturage b’ Umurenge wa Kibirizi basaga 2000.
Muri uyu muganda rusange usoza ukwezi hasibuwe umuhanda w’itaka ureshya na kilometero 2,5,
hasibwa ibinogo ndetse hanakorwa imiyoboro atwara amazi. Uwo muhanda wasibuwe ugana ku bitaro bya Kibirizi no ku kigo nderabuzima cya Kibirizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara
Umuganda urangiye Perezida wa Se yaganuriye n’ abaturage. Muri uwo mwanya Umuyobozi w’Akarere yagaragarije Perezida wa Sena n’abandi bashyitsi ishusho rusange y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere maze afatanyije n’abaturage bashimira Perezida wa Repubulika ndetse banamugezaho ibyifuzo bibiri binini byageza ku iterambere abaturage b’ aka Karere aribyo kubakirwa Umuhanda uhuza Akarere ka Gisagara, aka Nyanza n’ aka Bugesera n’umuhanda wa Kaburimbo Save-Duwani ufite uburebure bwa kilometero 9 kuko watuma Umujyi wa Huye wagukira ku Gisagara.
Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo
Guverineri w’ Intara Alice Kayitesi yashimiye Perezida wa Sena François-Xavier Karinda n’itsinda yari yaje ayoboye kuba barazirikanye Intara y’Amajyepfo maze bagahitamo kuza kwifatanya n’ abaturage b’Akarere ka Gisagara gukorana Umuganda.
Perezida w’ Umutwe w’ Abasenateri
Perezida wa Sena Nyakubahwa Dr François Xavier Kalinda yashimiye abaturage b’ Umurenge wa Kibirizi kubera ko bitabiriye ari benshi mu Muganda maze abagezaho intashyo yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Bityo anaboneraho gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’isuku n’isukura ku rwego rw’igihugu. Nyuma y’ ikiganiro kiza n’ ubutumwa bwiza yagejeje ku bitabiriye uwo muganda yanafashe umwanya yakira ibyifuzo by’abaturage.