Gikundiro yagarutse i Kigali nyuma y’umwiherero yakoreraga i Ngoma (Amafoto)
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi 10 ikorera umwiherero mu karere ka Ngoma, yamaze kugaruka mu mujyi wa Kigali aho igiye gukomereza kwitegura shampiyona.
Ku wa 17 z’uku kwezi ni bwo iyi kipe yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Ngoma, aho yari igiye kwitegurira shampiyona y’ikiciro cya mbere igomba gutangira mu minsi mike iri imbere.
Umwiherero w’iyi kipe waranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo kwerekana umutoza mushya, inama hagati y’abakinnyi b’iyi kipe hagamijwe kurebera hamwe icyayiteza imbere, gukina umukino wa gicuti na Etoile de l’Est n’ibindi.
Iyi kipe kandi mbere yo kugaruka i Kigali yifatanyije n’abatuye mu murenge wa Kibungo, mu muganda ngarukakwezi wabaye ku munsi w’ejo.
Rayon Sports yasoje urugendo yagiriraga mu Burasirazuba isura ibyiza nyaburanga bitandukanye bigize iyi ntara, birimo ikiyaga cya Muhazi.
Ku bwa Irambona Eric usanzwe ari Kapiteni wungirije muri iyi kipe, ngo iminsi 10 bari bamaze i Ngoma ni akabando gakomeye bazicumba mu mwaka utaha w’imikino.
Ati” Uyu mwiherero wari mwiza, twabonye igihe gihagije cyo gukora imyitozo, tubona igihe gihagije cyo kuba ikipe, dukora ikipe turi kumwe. Ni umwiherero abakinnyi babanye,bakora ikipe. Nk’abakinnyi uko murushaho kuba hamwe niko murushaho gukora umuryango. Abakinnyi byarabashimishije cyane, twashimira n’ubuyobozi bwabitekereje kuko ntibyari bisanzwe bibaho muri Rayon Sports. Bizadufasha kwitwara neza muri shampiyona.”
Nyuma yo kugera i Kigali, abakinnyi ba Rayon Sports barakomeza kuba hamwe mu rwego rwo kwitegura umukino wa Super Coupe bazahuriramo na AS Kigali.