AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Gicumbi: Ubushera bwahitanye 2 barimo umwana w’imyaka irindwi

Mu karere ka Gicumbi , mu ntara y’amajyaruguru, mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Bugomba murenge wa Kaniga , mpera z’icyumweru gishize, abaturage banyoye ubushera bubagwa nabi, babiri muri bo burabahitana abandi 63 bajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga,Jean Marie Vianney Bangirana avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo bariya baturage bari bamaze kunywa kiriya kigage, batangiye kuribwa mu nda, bamwe bagacibwamo abandi bakaruka ariko bakanga kujya kwwa muganga kuko bakekaga ko yaba ari amarozi.

Ngo uko amasaha yakomeje kwicuma, byagiye bikomera ndetse umwe ejo saa sita n’igice yitabye Imana,  abandi 63 bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Murindi kugira ngo bitabweho ariko umwe muri bo w’umwana w’imyaka irindwi na we ahita ashiramo umwuka.

Batanu muri bo bari barembye cyane bahise boherezwa ku bitaro bya Gicumbi, 25 bitabwabo bacumbikiwe ku kigo Nderabuzima mu gihe abandi 30 bo bavuwe bagataha.

Ubu bushera banyoye ku wa Gatandatu mu rugo rw’uwitwa Byiringiro Alain Didier wari ufite abashyiti bari baje kumuhemba, nyiri ruriya rugo rwari rwenze buriya bushera yatawe muri yombi ari kuri station ya RIB ya Kaniga kugira ngo akorweho iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger