AmakuruAmakuru ashushye

Gicumbi: Polisi yafashe uwari witwaje indangamuntu mpimbano agiye gukorera perimi

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu barimo kujya gukora ibizamini bibahesha impushya zo gutwara ibinyabiziga bakitwaza ibyangombwa bihimbano bagamije gukorera abandi nyuma y’aho ku wa Gatandatu taliki ya 15 Mutarama uwitwa Ndatimana Janvier w’imyaka 41 yafatiwe mu Karere ka Gicumbi yaje gukora ikizamini cyo gutwara moto Kagetgori A, yafatanwe indangamuntu mpimbano.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ndayisenga yavuze ko Ndatimana yafashwe hifashishijwe imashini y’ikoranabuhanga igenzura umwimerere w’ibyangombwa by’abajya gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati” Ndatimana yageze ahakorerwa ibizamini mu Karere ka Gicumbi abapolisi bo mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bagenzuye indangamuntu bifashishije imashini, iyo mashini ntiyabasha kubona imyirondoro ye mu gihe nyamara ku ndangamuntu z’abandi imyirondoro yagaragaraga.”

CIP Ndayisenga akomeza avuga ko Ndatimana ubundi yari yariyandikishije kuzakorera ikizamini mu Karere ka Musanze ariko akavuga ko atuye mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana, ntasobanura impamvu yaje gukorera ikizamini aho atagombaga kugikorera.

Ndatimana yabaye ashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Si Ndatimana gusa ufashwe akekwaho kujya gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga yitwaje ibyangombwa bihimbano kuko no muri iki cyumweru dusoza hafashwe n’abandi batandukanye.

Aha ni ho CIP Ndayisenga ahera yongera gukangurira abantu kwirinda icyaha cyo guhimba ibyangombwa muri ibi bihe byo gukora ibizamini kuko amayeri bakoresha n’andi yose bazagerageza gukoresha atazabahira.

Yagize ati: “Usibye kuba tubona amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’abapolisi bagira ubushishozi, kuri ubu Polisi ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura abantu bitwaza inyandiko mpimbano bakajya gukorera abandi ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Bamwe barimo kujyana indangamuntu bayishyizemo ifoto y’ugiye gukora ibizamini ariko imyirondoro hakagumaho iy’ugomba gukorerwa ikizamini. Ibyo barabikora ku ndangamuntu no ku ruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse hari n’abahimba ubutumwa bw’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19.”

CIP Ndayisenga yabibukije ko abafatirwa muri ibyo byaha bakurikiranwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger