AmakuruPolitiki

Gicumbi: Hangijwe litiro 220 za Kanyanga zaraye zifatanwe abantu bazikuye muri Uganda

Mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagali ka Gatoma mu Mudugudu wa Gashiru, habereye igikorwa cyo kwangiza mu ruhame inzoga za Kanyanga zaraye zifatanwe abagabo batatu bari bazikuye mu gihugu cya Uganda.

Nkuko amakuru dukesha umuyobozi w’Akagali ka Gatoma abivuga, mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2021, Saa yine n’igice Ingabo z’igihugu zifatanije n’abaturage ndetse na DASSO bangije mu ruhame Kanyanga zingana na litiro 220 zaraye zifatanwe abantu batatu aho bafashwe bazikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Iki gikorwa cyo kwangiza ziriya nzoga za Kanyanga mu ruhame kikaba cyari cyahurije hamwe inzego za Gisirikare zikorera mu Murenge wa Kaniga, abaturage ndetse n’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO narwo rukorera muri uriya Murenge.

Abafatanwe ziriya Kanyanga bafashwe mu ijoro ryakeye, aho abafashwe barimo umugabo w’imyaka 25 witwa Habimana Jean Claude, Nshimiyimana Samuel w’imyaka 16 y’amavuko ndetse na Ndaberetse Jean Nepomuscene nawe w’imyaka 16 y’amavuko bakaba bafatanwe litiro zisaga 220 za Kanyanga bari bakuye muri Uganda ndetse abandi barikumwe nabo bakaba birukanse bacika abasirikare.

Abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakaba basabwe kwirinda kwambukiranya uwo mupaka mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bakaba banakanguriwe gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus bubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger