AmakuruImikino

Gicumbi FC inganyije na APR FC mu mukino watangijwe n’ibisa n’amarozi

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomereje kuri Stade Mumena hakinwa umunsi wa 12 urangiye Gicumbi FC inganyije na APR FC mu mukino watangijwe n’impaka hakekwa amarozi.

Umukino Gicumbi FC yari yakiriyemo APR FC warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Gicumbi FC ni yo yabonye igitego mbere ku munota wa 14 w’umukino, Magumba Shaban yaterekeye umupira Nzitonda Eric mu rubuga rw’amahina ategereza Rwabugiri arasohoka, aramucenga arangiriza mu nshundura.

Iki gitego cyishyuwe ku munota wa 90 w’umukino, Nizeyimana Djuma yaterekeye umupira mwiza Danny Usengimana ahita atsinda igitego.

Uyu mukino utaratangira abakinnyi ba Gicumbi FC babanje gushyira ibintu mu mazamu abantu bakeka ko bari gushyira ibirozi mu mazamu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC: 

Umar Rwabugiri, Omborenga, Medi, Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Claude NIyomugabo, Buteera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent na Danny Usengimana

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gicumbi

Ndayisaba Olivier, Nzitonda Eric, Manzi Patrick, Bizimana Djuma, Magumba Shaban, Nsengayire Shadad, Ndatimana Robert, Gasongo Jean Pierre, Rubankene Walter na Rwigema Yves.

Abakinnyi ba Gicumbi FC babanje gushyira ibintu mu mazamu

Umutoza wa APR FC isaha zamufatiye kuri Stade Mumena arasenga

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger