Gicumbi: Abantu10 batawe muri yombi basahura amata muri Fusso yakoze impanuka
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22, Ukwakira, 2021 , abantu icumi bafashwe bakurikiranyweho gusahura Fusso yakoze impanuka itwaye ibicuba 52 by’amata.
Bivugwa ko aba bagabo n’abandi baturage aho gutabaza polisi ngo itabare abakoze impanuka bihutiye gusahura bajyana amata mu ngo zabo.
Ni impanuka yabereye ahitwa Maya, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga yanenze bariya baturage kubera ubupfura bucye bagaragaje.
SP Ndashima Gisanga, avuga ko ubwo impanuka yabaga bamwe mu baturage babyutse bagahita bihutira gutwara ibicuba byarimo amata aho gutabariza abakoze impanuka.
Ati “Umushoferi yakoze impanuka ata umuhanda ku bw’amahirwe ntiyapfuye, ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo amata batubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. Kugeza ubu 29 byamaze kuboneka ndetse n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba barafashwe kuko bagiye babifatanwa mu ngo zabo”.
SP Gisanga avuga ko atari bwo bwa mbere habaye impanuka abaturage bakihutira gusahura aho gutabara, ari na ho ahera asaba abaturage kujya bagira umutima wo gutabara mbere y’ibindi mu gihe habaye impanuka.
Ati “Haherutse kuba impanuka imodoka ihetse ibirayi, abaturage bihutira gutwara ibirayi. Kenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera”.
Avuga ko Polisi yamaze kugaruza ibicuba 29 ifata n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba, abatuye muri kariya gace basatswe hafatitwa ibicuba 29. Polisi ikaba yashimiye abagize uruhare mu kuranga aho biriya bicuba byaba bararengeye kugira ngo bigaruzwe.
Mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hafatwe n’abandi bagize uruhare mu kwiba ibindi bicuba bisigaye.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gicumbi kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko, Hakaba hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo n’abandi bafatwe.
Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.