AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Gicumbi : Abakristu batatu ba ADEPR bakurikiranyweho gushoza imvururu mu rusengero

Abakirisitu batatu bo mu itorero rya ADEPR batawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB aho bakurikiranyweho gushoza imidugararo n’imirwano mu rusengero no kubangamira imigendekere myiza y’imirimo y’idini.

Aba ni Niringiyimana, Mukandayisenga na Nishimwe bo mu itorero rya ADEPR Bugunga riherereye mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi baregwa kuba ba nyirabayazana b’imvururu zabaye muri uru rusengero kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2019 ubwo umwe mu bakirisitu yigishaga maze akuzura umwuka agatangira guhanura ariko abakirisitu ntibemeranye ku buhanuzi bwe.

Ibi byabaye ubwo uyu mukirisitu yuzuraga umwuka agahereza microphone yari afite mu ntoki undi mu kirisitu ngo namusemurire ibyo yari agiye guhanura muriza ndimi z’abahanuzi hanyuma uwasemuraga akajya avuga ko abaririmbyi badasenga Imana baba bayikerensa.

Umwe mu bakirisitu wari muri uru rusengero akaba atigeze yifuza gutangarizwa amazina ye yabwiye ikinyamakuru ‘Rwandatribune’ dukesha iyi nkuru ati ”Nyine byatangiye umukirisitu ahaguruka agatangira kuvuga indimi, noneho ahereza umukobwa mikoro atangira gusemura, nibwo umudiyakoni umudiyakoni yaje afata ku munwa uwasemuraga noneho na wa mugabo wavugaga indimi baza kumufata ari nako bagundagurana.”

Yakomeje avuga avuga ko uwo musemuzi yavugaga ko mu by’ukuri abaririmbyi badasenga Imana by’ukuri ahubwo bayikerensa.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB Umuhoza Marie Michelle nawe yemeje aya makuru koaba batatu bateje imvururu batawe muri yombi.

Yagize ati ”Amakuru nuko hari abakirisitu batatu bakurikiranyweho kubangamira imigendekere myiza y’imihango y’idini. Urwego rw’ubugenzacyaha rwaje kumenya ayo makuru ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje. Kugeza ubu amakuru dufite ni aya nkubwiye twayahuza n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda akaba akubiye mu ngingo y’153.”

Niringiyimana, Mukandayisenga na Nishimwe baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa n’ingingo y’153 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger