AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abagabo barashinjwa guta abagore babo bakuze bakishakira abakiri bato

Mu Karere ka Gicumbi cyane cyane mu Murenge wa  Nyankeke, haravugwa ikibazo cy’abagabo bata abo bashakanye bamaze gukura bakishakira abakiri bato, ngo ibi bikaba intandaro yo kubyara abo badashoboye kurera ku ruhande rw’abagabo.

Imibare igaragaza ko abagabo muri uriya murenge baha agaciro kuboneza urubyaro ari 1% n’aho abagore bakaba 61%.

Ni u gihe byumvikana ko abagabo bo muri uyu murenge bafite imyumvire yo kumva ko abagomba kuboneza urubyaro ari abagore bitewe n’uko aribo batwita bakanabyara.

Ibi bituma hari abagore babyara abo badashobora kurera bityo bikadindiza imikurire y’abana ndetse n’imibereho y’abagize umuryango muri rusange.

Gahunda zo kuboneza urubyaro zirimo kwambara agapira, gukoresha agakingirizo cyangwa uburyo karemano,  kunywa imiti cyangwa  kuyiterwa…ibi hari abatabikozwa kuko bemera ko ngo bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Abagore bo muri uriya murenge  bagaragaza ko mu gihe abagabo babo baba bemeye kujya inama nabo yo kuboneza urubyaro,bishoboka ijana ku ijana kuba babigeraho uko bikwiye.

Ibi ngo byagirira akamaro buri wese mu bashakanye n’urugo muri rusange aho kwitana bamwana. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke  Jolie Beatrice  avuga ko mu murenge ayoboye hari  ingo 5314. Abashakanye bagize izi ngo baboneza urubyaro ku rugero rwa 61%.

Ati: Kuboneza urubyaro tugeze kuri 61% , ugereranije n’ igipimo twari twihaye ubona duhagaze neza, gusa turacyafite byinshi byo gukora kuko bisaba gukomeza gukora ubukangurambaga. Buri mwaka twiha intego,umuhigo tuzagera ho mu kuboneza urubyaro, twari twihaye 60%  none twagize 61%.”

Avuga ko ari intambwe nziza bateye ariko ko intego ari ukugera ku 100% .

Nawe yemeza ko abagore aribo bitabira cyane gahunda zo kuboneza urubyaro ugereranyije n’abagabo, agasaba abagabo nabo kumva ko bibareba, bagafasha abo bashakanye.

Umuyobozi  w’ akarere ka Gicumbi Felix Ndayambaje avuga ko bazakomeza ubukangurambaga, abagabo bagashishikarizwa kumva akamaro ko gufasha abagore babo kubahiriza gahunda yo kuboneza urubyaro.

Yrangije kandi yibutsa abaturage gusigasira kaburimbo baherutse kubakirwa ya Base-Gicumbi..

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger