Ghana: umupfu asigaye ashyingurwa mu isanduku ishushanya imico yari afite akiri muzima (AMAFOTO)
Muri Ghana abaturage badukanye umuco wo gushyingura ba nyakwigendera mu masanduku ajyanye n’ubuzima bwabaranze bakiri mu mubiri, urugero niba wari umukire ufite imodoka zihenze ushingurwa mu isanduku ibajijwe mu ishusho y’iyo modoka.
Ikindi kandi hari abandi bantu batandukanye baba bafite imico itandukanye harimo abitonda, abatera amahane n’abakunda gukina imikino itandukanye, icyo gihe iyo uri umuntu w’intakoreka bakunze bamushyingura mu isanduku imeze nk’urusenda.
Umuhanzi akorerwa isanduku imeze nk’insakaza majwi (Microphone), aya masanduku akorwa mu buryo butandukanye kuko umurobyi nawe akorerwa imeze nk’ifi kuburyo uwariwe wese wabona umuntu ugiye gushyingurwa ahita amenya imico yari afite akiri muzima.
Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bemeza ko abapfuye bakwiye gusezerwaho mu buryo bwiza cyane bushoboka, aho usanga imihango yo gushyingura yitabwaho cyane.
BBC yasuye amabarizo ya Kane Kwei mu murwa mukuru Accra no mu mujyi wa Kumasi mu Majyepfo y’igihugu, baganira n’abakozi bo muri ayo mabarizo babaza amasanduku agendanye n’ibyo abo mu miryango ya ba nyakwigendera bifuza.
Ayo mabarizo yitiriwe Seth Kane Kwei, bamwe bavuga ko ari we wa mbere watangije kubaza amasanduku muri ubwo buryo.
Mu gihe Ghana ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihinga cocoa, ikorwamo shokola (chocolat), imiryango ituye mu bice by’icyaro ikusanya ndetse ikizigamira amafaranga aba yavuye muri ubwo buhinzi, bashyingura ababo mu masanduku akoze mu ishusho ya cocoa.
Nyuma y’amafoto atandukanye yagaragajwe hari n’andi menshi atabashije kugaragazwa uyu mugabo akora harimo ayinyamaswa, ubwato n’ibindi bikoresho bitandukanye.