Ghana: Abafasha b’abaperezida bashyiriweho imishahara bibabaza abaturage
Abaturage bo mu gihugu cya Ghana ntibishimiye imyanzuro yashyizweho n’abadepite, yemeje ko abafasha b’Abakuru b’icyo gihugu, bagiye kujya bahabwa amafaranga y’umushahara angana n’aya ba Minisitiri.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko icyo cyifuzo cyashyigikiwe n’umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu mwaka wa 2019.
Umugore wa Perezida n’uwa Visi-perezida amafaranga bajyaga bahabwa yafatwaga nk’uduhimbazamusyi mu myaka myinshi yatambutse, mu rwego rwo kubafasha kubahiriza zimwe mu nshingano babaga bitabiriye zifitanye isano n’ibikorwa bya Leta.
Minisitiri w’itangazamakuru, Kojo Oppong Nkrumah, yasobanuye ko ibyari bisanzweho birimo guhindurwa.
Icyakora Abanya Ghana ntibishimiye icyo cyemezo cy’Inteko, aho abenshi babwiye BBC ko mu gihe ubukungu bwifashe nabi atari igihe cyo kugena imishahara mishya.
Icyo cyemezo cyo guhemba umugore wa Perezida amadorari agera ku 3.500 (asaga miliyoni 3.5 z’Amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi, kizahita gitangira kubahirizwa bahereye mu mwaka wa 2017 ariko hakaba hatasobanuwe niba abo bagore bazahita bahabwa amafaranga y’iyo myaka yose.
Abandi baturage badashyigikiye umwanzuro w’Abadepite bavuze kandi ko nta ngingo n’imwe yo mu Itegeko Nshinga iteganya umushahara w’umugore wa Perezida kuko ngo nta rwego rwa Leta aba yarahawe kuyobora nk’inshingano.
Hagati aho Ishami ry’urubyiruko rw’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Kongere y’igihugu iharanira demokarasi, ryatangaje ko rizatanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga kugira ngo ryamagane icyo cyemezo cy’Abadepite.