Gerard Pique yasezeye burundu mu kipe y’igihugu ya Espagne
Myugariro Gerard Pique usanzwe ukinira FC Barcelona, yaraye atangaje ko asezeye burundu mu kipe y’igihugu ya Espagne, icyemezo cyaje gikurikira ibibazo bishingiye kuri politiki byagiye bigaragara hagati ya Catalunya aho avuka na leta y’i Madrid.
Pique w’imyaka 31 y’amavuko ni umwe mu bari bagizwe ubwugarizi bw’ikipe y’igihugu ya Espagne yatwaye igikombe cy’isi mu 2010, ndetse n’ikipe yatwaye igikombe cy’Uburayi mu 2012 cyabaye icya gatatu gikomeye iyi kipe yari itwaye yikurikiranya, dore ko no mu 2008 yari yegukanye Euro.
Icyemezo cya Pique wari utabanye neza n’iyi kipe cyari kimaze igihe kirekire cyitezwe, gusa ku munsi w’ejo ni ho yabihaye umugisha mbere gato y’uko FC Barcelona itangira umwaka w’imikino wa 2018/19, umwaka iratangira uyu munsi ikina na FC Seville mu mukino wa Super Coupe ya Espagne.
Pique yagize ati” Naganiriye na Luis Enrique(Umutoza wa Espagne) mu minsi mike ishize, yarampaagaye ambwira ko icyemezo cyafashwe mu gihe kirekire gishize, gusa ansaba ko mbitekerezaho nitonze.”
” Byari byiza gukinira ikipe y’igihugu nanagiriyemo amahirwe yo hutwara igikombe cy’isi ndetse n’igikombe cy’Uburayi. Ubu ndumva ngomba kwita kuri Barcelona. Aha na ho mpasigaje imyaka mike, ubundi nkajya kurya ubuzima.”
Gerard Pique yageze bwa mbere mu kipe y’igihugu ya Espagne ku wa 11 Gashyantare mu 2009. Yayikiniye imikino 104, harimo 40 yo mu marushanwa ya FIFA, ayitsindira ibitego 5 ndetse anatwarana na yo ibikombe 2: Harimo icy’Isi cyo muri 2010 ndetse n’icy’Uburayi muri 2012.