AmakuruAmakuru ashushyePolitikiUbukungu

Gen.Patrick Nyamvumba yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felex Tshisekedi mu rwego rwo kuzamura imibanire n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Uru rugendo rwa General Patrick Nyamvumba muri DRC, rwabaye ejo kuwa Gatanu taliki ya 10 Gicurasi 2019, akaba ari uruzinduko yagize biturutse ku butumire bw’Umugaba w’Ingabo za DRC, Lt-Général Célestin Mbala.

Nk’uko byagaragajwe ku rubuga rwa Twitter rwa Perezidansi ya Congo, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye Perezida Tshisekedi uruhare rwe  mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bijyane n’ingabo.

Lt-Général Célestin Mbala we yavuze ko nk’ibihugu bituranye ari ngombwa guhura bikaganira uburyo ubufatanye mu by’ingabo bwatera imbere kurushaho, ndetse no guharanira umutekano n’amahoro mu karere.

Mu mpera za Werurwe 2019, Perezida Tshisekedi yaje mu Rwanda ubwo yazaga mu nama Africa CEO Forum, akaba yaranagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugenda utera imbere, aho muri Mata uyu mwaka, Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda, iherutse gutangiza ingendo zayo yerekeza i Kinshasa.

Muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, habamo imitwe yiterabwoba itandukanye harimo n’irwanya u Rwanda nka FDLR, ubufatanye bw’ibi bihugu byombi bwafata iyambere mu guhashya iyo mitwe.

Gen.Nyamvumba yaganiriye n’itangazamakuru
Perezida Tshisekedi aganira n’Abajenerali ku mpande zombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger