Gen.Omega yerekanye uruhande ahagazeho kubamusaba gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa
Gen.Omega yerekanye uruhande ahagazeho kubamusaba gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, ubwo yasubizaga abari mu nama idasanzwe ya FDLR.
Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari bitabiriye inama ngarukamwaka ya FDLR, yari iyobowe na Lt. Gen. Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Gen. Byiringiro Victor, akaba ari nawe Perezida w’agateganyo wa FDLR Gen. Maj Ntawunguka Pacifique yibasiye bamwe mu bayobozi ba FDLR bakomeje kumwotsa igitutu ngo yemere gukorana n’indi mitwe.
Gen. Maj Ntawunguka Pacifique uzwi ku mazina ya Ruhara Omega yavuze ko inzego ze z’ubutasi zagiye zimuha amakuru yerekana uko Kayumba Nyamwasa yagiye agambanira bamwe mu bayoboke batahuzaga ibitekerezo.
Muri aba harimo n’umuhanzi Ben Rutabana ndetse n’abandi bagiye barasirwa Zambia, Malawi na Mozambique.
Kubwa Gen. Omega rero akaba asanga atari umuntu wo kwikururira.
Uyu mu Jenerari kandi yasoje agira ati: “Niba aruko bimeze aho gukorana na Kayumba nakwemera ngapfukamira Gen. Kabarebe, kuko we ni umugabo yigeze no kumpamagara”.
Imvugo ya Gen.Omega yateye ishavu ryinshi ndetse ishyira no mu rujijo bamwe mu ba Jenerali barimo Lt.Gen Poete, Gen. Maj Busogo na Gen. Bgd Kimenyi Nyembo bari bazamuye icyo gitekerezo nkuko amakuru ya Rwandatribune akomeza abivuga.
Aba bo basanga FDLR nta yandi mahitamo isigaranye usibye kwemera ubufatanye n’indi mitwe yakunze gushinja ubunyenzi. Muri iyo mitwe harimo RNC, FDU-INKINGI, CNRD/FLN na RUD URUNANA.
Ku ruhande rwe Gen. Omega asanga iyi mitwe igizwe n’abataye urugamba kandi ko nta muryango utagira ibigoryi, ko bazaza bagahanwa bakabona ubusubizwa mu muryango.
Kubazi Gen.Ntawunguka Pacifique Omega bavuga ko ibyo avuga aba akomeje cyane ko yirinda gukomoza kuri RUD URUNANA kuko mu gihe yashingwaga yabigizemo uruhare rutaziguye, bityo akaba yirinda kuba yakongera kugwa mu yandi makosa, mu gihe yakwemera ubwo bufatanye nyuma bugasenyuka nkuko za FCLR na CPC byagenze, ariwe byazajya bicyurirwa ko ariwe wabikoze.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari hafi ya Gen. Karume bari ahitwa Kicanga baganiriye na Rwandatribune bavuze ko muri iki gihe utamenya neza aho Gen. Omega ahagaze yaba ku mikoranire ya FDLR na Leta ya Uganda no kuba FDLR izemera gukorana ku buryo bweruye na P5, dore ko atabihakana cyangwa ngo abyemere ahubwo icyo abanza gushyira imbere ni amateka y’ibyahise kugirango yumvishe bagenzi be ko ingaruka zabaye mbere n’ubundi zishobora kuba zabaho.
Uyu murwanyi kandi yavuze ko Gen. Ntawunguka Omega umuryango we wose uri mu Rwanda kandi basanga igitondo kimwe, uyu mu Jenerari azitahira akajya kwibanira n’umuryango we mu Rwanda dore ko nta n’ibyaha bya Jenoside yigeze avugwamo.