AmakuruPolitiki

Gen.Omega wari umuyobozi ukomeye wa FDLR yarashwe mu mutwe

Gén. Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ wari Umuyobozi Mukuru w’Igisirikare cy’umutwe wa FDLR (FDLR-FOCA), yishwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko Gén. Omega yaraye yiciwe mu gace kari rwagati y’ahitwa ku Mugogo no ku Gitsimba, mu kirunga cya Nyiragongo.

Yishwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe ba M23 bamusanze mu ndake yari yihishemo, bamwicana n’abandi basirikare babiri bakuru ba FDLR.

Urupfu rw’uyu mugabo rubaye nyuma y’amasaha make M23 itangaje ko yivuganye Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Cirimwami yari asanzwe ari inshuti magara ya Gen Omega, ndetse yafatwaga nk’ikiraro gihuza FDLR ya Omega n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Urupfu rwa Gén. Ntawunguka Pacifique kandi rurakurikira urwa Gén Hakizimana Apollinaire Alias Poète wapfiriye i Masisi mu ntangiriro z’uku kwezi. Poète yari Komiseri ushinzwe igisirikare muri FDLR.

Gén. Omega yari umuyobozi wa FDLR-FOCA kuva muri Nzeri 2019, ubwo yasimburaga Gén. Mudacumura Sylivestre wishwe n’Ingabo za Congo Kinshasa.

Omega wavutse mu 1964, yavukiye i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke (muri Ngororero y’ubu). Yize amashuri abanza ahitwa Mbandari, akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege mu Bufaransa, aho yavuye ari umupilote.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Gén. Omega avugwa mu bayobozi ba batayo 94 yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali.

Muri Gicurasi 1994, Omega yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.

Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.

Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga Omega ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro iri mu byatumaga atumvikana na Mudacumura yari yarasimbuye.

Bivugwa ko mu gihe Omega yari umuyobozi w’igisirkare cya FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi, yajyaga asuzugura ibyemezo bya Mudacumura.

Omega yari umwe mu barwanyi ba FDLR bifuzaga impinduka mu gisirikare, binubira ko bayoborwa n’abasaza n’abanyabwoba.

Uyu mugabo yivuganwe na M23, mu gihe Leta y’u Rwanda yamusabye kenshi gutahuka ariko akabyanga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yigeze gutangaza ko muri 2009 yingingiye Gen Omega gutahuka, undi akamusubiza ati “Mon Général, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’umwe ukirurimo.”

Gen Kabarebe yavuze ko icyo gihe yasubije Omega ati: “Nta Rwanda uzigera ugeramo, uzagwa muri ayo mashyamba.”

Imiterere ya Operasiyo yahitanye General Major Peter Cirimwami i Sake

Twitter
WhatsApp
FbMessenger