Gen Nyamvumba yagiranye ibiganiro n’uumugaba mukuru w’ingabo z’u Bubiligi (Amafoto)
Kuri uyu wa mbere, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yagiranye ibiganiro n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Bubiligi General Marc Campernol n’intumwa yari ayoboye.
Ibi biganiro by’aba bayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi byabereye ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo.
General Campernol yari kumwe na Lt Gen Marc Thys uyobora ingabo z’u Bubiligi zirwanira ku butaka cyo kimwe na Col Vincent Descheemaeker uyobora ingabo zihariye z’u Bubiligi (Special Force). Aba bose bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ncuro ya 25.
Ibiganiro bya Gen. Nyamvumba na mugenzi we Campernol byibanze ku byerekeye umutekano ndetse n’ubufatanye mu byagisirikare hagati ya RDF n’igisirikare cy’u Bubiligi.
Aba basirikare b’Ababiligi bayobowe na Minisitiri w’intebe w’igihugu cyabo Charles Michel, banitabiriye umuhango wo kwibuka Abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe kuri Camp Kigali ku wa 07 Mata 1994, ubwo bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye. Ni umuhango wanitabiriwe n’Abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda, barimo Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Abadipolomate batandukanye ndetse n’imiryango ya ba Nyakwigendera.