Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Gen. Ndayishimiye evariste ararahirira kuyobora u Burundi kuwa kane w’iki cyumweru dutanjyiye

Nkuko urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwabyemeje Gen. Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu arahirira kuba umukuru w’igihugu aho biteganyijwe ko azarahira kuwa kane w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa yeretse BBC abayatangaje yongeraho ati: “ufite amakuru”.Kuwa gatanu, urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe – nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza – ko uwatowe arahira ’vuba .

Amakuri dukesha avugako BBC yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Gen.Ndayishimiye Evarisite bakunze kwita Gen. Neva naramuka arahiriye kuyobora uburundi kuri uyu wa kane wicyicyumweru dutanjyiye azaba abaye perezida wa 10 muba perezida bose bayoboye u Burundi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger