AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Gen. Muhoozi yahishyuye umwanya ashyiramo Perezida Kagame

Gen Muhoozi Kainarugaba, umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aza ku mwanya wa kane mu bantu yubaha kurusha abandi ku Isi.

Ibi Gen Muhoozi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 29/09/2024, aho yakoresheje urubuga rwe rwa x, avuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame aza inyuma ya Se Yoweli Kaguta Museveni, mama we umubyara na Se wabo Gen Salim Saleh.

Yagize ati: “Nyuma ya papa , mama na uncle wanjye, nta wundi muntu nubaha kurusha uncle perezida w’u Rwanda Paul Kagame.” Muhoozi yashimangiye ibi avuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari icyitegererezo kuri we ndetse akaba n’umwalimu we.

Hashize igihe Gen Muhoozi akomeza kugaragaza ko Paul Kagame ari umuntu w’ingenzi kuri we, ndetse yanagiye kandi abigaragaza mu gusura u Rwanda, aho ndetse anarusuye inshuro 4 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

Ariko kandi na Perezida Paul Kagame yasuye Uganda ubwo Gen Muhoozi yari yakoze ibirori by’isabukuru y’amavuko ye mu kwezi kwa 04/2022, muri icyo gihe, Paul Kagame yashimiye Muhoozi kuba yaragize uruhare runini mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye mu myaka ishize.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Ba Gen beza ni abashyira imbere amahoro mu cyimbo cy’intambara, warakoze ku bwo kongera guhuza ibihugu byacu byombi.”

Yoweli Kaguta Museveni nawe yaje gutangaza ko ubushuti bwa Perezida Paul Kagame na Muhoozi, avuga ko bwatangiriye muri Tanzania, ubwo Muhoozi yari akiri muto mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda.

Tubibutsa ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu gukomeza ubushuti bwe na Muhoozi yamugabiye inka 10 ubwo uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda yazaga mu Rwanda mu mwaka wa 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger