AmakuruAmakuru ashushye

Gen Muhoozi yagize icyo avuga ku makimbirane amaze iminsi avugwa hagati ye na se Museveni

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahakanye ko atacyumvikana na se ashimangira ko akimuyoboye nk’uko byahoze mu myaka 47 ishize.

Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Gen Muhoozi wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda se (SFC) akanaba umujyanama we wihariye, yagizwe Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Mu Ukwakira uyu mwaka uyu musirikare w’imyaka 47 y’amavuko yavuze ko ashobora gusezera mu gisirikare cya Uganda, kubera ubwumvikane buke bwari hagati ye na Minisiteri y’Ingabo za Uganda.

Ni ubwumvikane buke bwari bushingiye ku kuba yarasabye abarirwa muri miliyari 20 z’amashiringi ya Uganda yo kuvugurura imibereho y’ingabo zirwanira ku butaka ayoboye ariko akayimwa.

Icyo gihe Gen Muhoozi yavuze ko muri Minisiteri y’Ingabo za Uganda ari ho hari “agatsiko gakomeye k’abagizi ba nabi kurusha ahandi”, ashimangira ko abajenerali bakora muri iriya Minisiteri bigwizaho imitungo itabarika nyamara abasirikare babayeho nabi.

Uretse gushwana na Minisiteri y’Ingabo, bivugwa ko Gen Muhoozi hari ubwo ajya anashwana na se Museveni kubera ko hari ibyemezo bimwe na bimwe ajya afata atamugishije inama.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko Museveni akimuyobora nk’umwana we.

Ati: “Numvise ko bamwe mu bacantege bamaze igihe bayobya rubanda ko njye na data dufitanye amakimbirane.”

“Nta makimbirane n’amwe dufitanye! Muzehe Museveni aracyanyobora nk’uko buri gihe abigenza kuva mu myaka 47 ishize. Kandi Imana ishobora byose iyobora umuryango wacu wose nk’uko yabikoraga ubwo yabitangiraga.”

Gen Muhoozi yahakanye kudacana uwaka na se, mu gihe hari andi makuru y’uko ari we ufata ibyemezo byinshi mu mitegekere y’igihugu aho kuba se, bijyanye no kuba ari gutegurirwa kuba Perezida wa Uganda muri 2026.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger