Gen.Muhoozi yagaragaje ukuri kwe ku byo kuva kuri Twitter byari byemejwe na Se Museveni
General Muhoozi Kainerugaba yanenze umunyamakuru wabajije umubyeyi we Yoweri Museveni ibyo kuva kuri Twitter, avuga ko akuze bihagije ku buryo ntawapfa kumufatira icyemezo.
Muhoozi Kainerugaba ukubutse mu Rwanda mu ruzinduko rwihariye yahagiriraga, ubwo yari i Kigali, Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umubyeyi we, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru bagaruka ku mikoreshereze ya Twitter ye ikomeje kutavugwaho rumwe.
Museveni yabwiye uwo munyamakuru ko umuhungu we General Muhoozi azahagarika gukoresha Twitter ndetse ko babiganiriyeho bakabyemeranyaho.
Muri icyo kiganiro, Museveni yagize ati “Azava kuri Twitter. Twabiganiriyeho. Twitter ubwayo si ikibazo. Ikibazo ni ubutumwa uyishyiraho.”
Muhoozi Kainerugaba washyize ubutumwa kuri Twitter mu minsi ishize bugateza impagarara burimo ubwo yavuze ko we n’Igisirikare cya Uganda bafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, yanakuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje buri butumwa kuri Twitter.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, yashyize ubutumwa kuri uru rubuga nkoranyambaga avuga kuri kiriya kibazo cyabajijwe umubyeyi we ku byerekeye ibyo kuba yava kuri Twitter.
Muhoozi yagize ati “Numvise umunyamakuru umwe wo muri Kenya abaza Papa ku byo kunkura kuri Twitter? Ubanza ari urwenya?? Ndi mukuru nta muntu n’umwe wampagarika gukora icyo ari cyo cyose.”
Uyu muhungu wa Museveni ukunze kwisanzura mu bitekerezo ashyira kuri Twitter, ni umwe mu bakunze gutuma abakoresha uru rubuga nkoranyambaga batanga ibitekerezo kubera ibyo aba yashyizeho rimwe na rimwe bigafatwa nk’urwenya.