Gen Muhoozi yagaragaje inyota ku muririmbyikazi Ayra Starr
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse kugaragaza ko yifuza umuririmbyikazi Ayra Starr mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, nyuma akaza kubusiba.
Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yavuze ko yahawe uburenganzira bwo gushaka umugore wese yifuza, maze yongeraho ati: “Nzafata iriya nkumi…Ayra Starr.”
Ayra Starr, ukomoka muri Nigeria, ni umwe mu baririmbyikazi bakunzwe muri Afurika no ku Isi, azwi mu ndirimbo zirimo Rush, Bloody Samaritan, na Sability.
Si ubwa mbere Gen Muhoozi agaragaza inyota ku byamamare, kuko yanavuze ko akururwa n’uburanga bw’umuririmbyikazi Beyoncé, akemeza ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo amwegukane.