Gen Mubarak: “YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, ntizafata igihugu, turi igihugu cya 2 cy’igihangage ku isi”
Abavuga ko barwanya u Rwanda bamenyeshejwe ko YouTube itazafata igihugu.
Ni ubutumwa bahawe n’umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Uburasirazuba n’izo mu mujyi wa Kigali wasabye Abanyarwanda kudaha agaciro urubuga rwa YouTube n’izindi ziriho amakuru y’abavuga ko barimo kurwana n’Ingabo z’u Rwanda.
Gen Mubarak Muganga yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yabaye kuri uyu wa kane tariki 04 Mata 2019, ikaba yahuje bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ab’inzego z’ibanze, abikorera n’abagize imiryango itagengwa na Leta.
Avuga ko amakuru y’uwitwa Sankara n’abandi ari ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ari iterabwoba ngo ridashobora kugira icyo rihungabanya ku mutekano w’Abanyarwanda.
Yagize ati “YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, nta gihugu nk’u Rwanda cyafatwa na yo, u Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi. Mu 1998-2001 twarwanye n’ibihugu 11”.
“U Rwanda ntabwo tugwingira mu mutekano, twarakuze rwose, ibya YouTube mubibaze Sankara n’abandi nka we bagwingiye, twe ibihugu twarwana na byo ni nka 20-30 na byo byishyize hamwe kandi intambara tukayirangiriza iyo!”
Gen Mubarak akomeza asaba Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda no mu Burundi n’ubwo “Leta itigeze ifunga imipaka” ku mpamvu z’uko iyo bagiyeyo bagaruka bavuga ko bahohotewe.