AmakuruAmakuru ashushye

Gen. Kabarebe yashimiye inkeragutabara ku bw’umuhate zigira wo gukorera igihugu

Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Gen. James Kabarebe, yashimiye inkeragutabara ku bw’umuhate zigira wo guhora ziteguye gukorera igihugu.

Gen. Kabarebe yashimiye izi nkeragutabara ku munsi w’ejo ku wa 02 Nzeri, ubwo yari yahuriye na zo mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu, ahari kubera imyitozo yiswe ‘Fit For Activation (FFA)’. Ni imyitozo yitabiriwe n’inkeragutabara zigera ku 1000 zo mu turere twa Musanze na Nyabihu, ikaba izamara ibyumweru bitandatu.

Gen. Kabarebe yavuze ko yishimiye ziriya nkeragutabara ku bwo kwitabira iriya myitozo, akaba asanga ari ikimenyetso cy’uko zigifite umurava wo gukorera urwababyaye.

Ati” Nshimishijwe no kubana namwe; mwakoze ku bwo kwitabira uyu mwitozo w’ingirakamaro ku bushake. Twese tuzi neza ko RDF ari igisirikare gikomeye, gusa ikomera kurushaho iyo mu nkeragutabara harimo abantu bafite ubushake n’imbaraga bashobora kuboneka igihe cyose biyambajwe. Ni ibyerekana ko mugifite umuhate wo gukorera wo gukorera igihugu cyanyu, nkaba mbibashimira.”

Ubwo yatangaga ikiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gen. James Kabarebe yanashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwayoboye urugamba rwatumye umuryango nyarwanda wongera kugira ubusugire.

Kabarebe kandi asanga kuba ziriya nkeragutabara zaritabiriye uriya mwitozo nyamara zaraturutse mu mitwe itandukanye, ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwageze ku ntego y’ubumwe n’ubwiyunge abatangije urugamba baharaniraga.

Mu bitabiriye uyu mwitozo, harimo Col (retired) Martin Nzitonda wahoze mu nyeshyamba za FDLR nyuma akajya mu nyeshyamba za RUD URANANA. Ku bwe ngo kuwitabira ni ingirakamaro, cyane nko ku nkeragutabara zabaye mu mitwe itandukanye.

Ati” Icyatuzanye muri uyu mwitozo, ni ukugira ngo duhabwe ubumenyi rusange buzadufasha mu kurinda no guteza imbere igihugu cyacu nka kimwe mu bisirikare bikomeye. Kugira ngo igisirikare gikomere nk’uko General Kabarebe yabivuze, bisaba kuba gifite inkeragutabara zikomeye. Twabaye mu mitwe itandukanye gusa ni ubwa mbere duhawe amahirwe yo kwitoreza hamwe. Turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuri aya mahirwe.”

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger