Gen. Kabarebe: Hari ikibazo tutasubiza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yatangaje ko hari ikibazo kitabonerwa igisubizo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bajya bicara bakibaza bati ‘ Kubera iki Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda?’ nabo bakabura igisubizo kubera ko batiyumvisha uburyo abantu bari bashishikajwe no kwica abandi babaziza uko bavutse.
Gen. Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa 4 Mata 2019 aganira n’urubyiruko rwitabiriye imikino y’abato y’ibihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games) iri kubera mu karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda.
Hari mu kiganiro kirebana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ihakana ryayo, cyabereye muri Main Auditorium iri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Yavuze ko hari amategeko atuma u Rwanda rw’iyubaka yashyizweho n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo bari kugera mu zabukuru, bityo rero umukoro usigaranye urubyiruko bo Rwanda rw’ejo.
Yakomeje avuga ko hari urubyiruko rwinshi ruri mu mitwe y’iterabwoba mu bihugu bitandukanye, abibutsa ko bakwiye kwima amatwi abaza bashaka kubayobya babashora mu bikorwa bibi.
Yanavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yasakaye mu bantu b’ingeri zitandukanye ariko cyane cyane ababibaga amacakubiri mu banyarwanda bibandaga ku rubyiruko.
Aha ni ho yahereye avuga ko ababohoye u Rwanda ndetse bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bari urubyiruko rwari rufite imyaka mike kuko umukuru yari Perezida Paul Kagame wari ufite imyaka iri hejuru ya 30. Bafashe icyemezo cyiza cyo kubohora u Rwanda, ati “aha rero namwe rubyiruko mugomba kumenya kwifatira umwanzuro uhamye wubaka mukirinda ababashuka.”
“Mu ngabo za APR umuto yari afite imyaka 18 mu gihe umukuru yari perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari ufite imyaka 33 ari nawe wari ku ruhembe rwo gutangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994”. Niko yavuze.
Gen.Kabarebe yibukije ibihugu 11 biri muri iyi mikino ya ANOCA Zone V 2019 ko bagifite umukoro ukomeye wo gukomeza kwigisha urubyiruko bakamenya hakiri kare ingaruka n’ibibi bya Jenoside bakabirwanya bakiri bato.
“Abakoroni baraje batujyamo bigera mu 1959 ubwo umwuka mubi mu banyarwanda watangiye gututumba bitewe n’uko abo bakoroni bari bararangije kutugabanyamo ibice bishingiye ku moko. Urwango hagati y’abanyarwanda rwatangiye ubwo Abatutsi baricwa, baratwikirwa barameneshwa kuva mu 1959 kuzamura kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yabaga ku mugaragaro. Iyo urebye usanga yarakozwe n’abarimo urubyiruko”. Gen.Kabarebe
Gen.Kabarebe yakomeje agira ati”Jenoside yarabaye ishyigikiwe na leta mbi yari iriho icyo gihe. Gusa nyuma abana b’abanyarwanda bari biganjemo urubyiruko bafashe umugambi wari ukakaye wo kuyihagarika.”
Yongeyeho ko urubyiruko rufite umutima wa kimuntu , rufite ishusho y’umuntu , ari rwo rwatumye Jenoside ihagarikwa mu gihe umuryango w’abibumbye wari wanze kugira icyo ubikoraho, asaba urubyiruko ko rwarangwa n’umutima wa kimuntu aho ruri hose n’ibyo rwaba rukora byose.
Yanavuze ko hari abari abasirikare bakoranaga na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside bashatse kujya mu ngabo zahagaritse Jenoside bakabemerera ndetse bakanazamurwa mu ntera bakaba aba ofisiye.
Ati “Hari abari abasirikare bari mu bakoze Jenoside basabye kwiyunga Ku ngabo zahagaritse Jenoside , baremerewe bajyanwa mu bigo bibigisha kuko twashakaga abantu bafite umutima wa kimuntu, nyuma y’amezi atatu gusa basanze abandi basirikare ba RDF, ndetse bamwe banahabwa amapeti.
Yanibukije uru rubyiruko ko uko bitwara uyu munsi, ibyo bakora uyu munsi, imyizerere y’uyu munsi ndetse n’indangagaciro zibaranga uyu munsi ari byo bitanga umusaruro w’uko bazaba bameze mu minsi iri imbere.
Yabwiye urubyiruko ko igikorwa cya nyuma cya Jenoside ari ukuyihakana no kuyipfobya kandi ko kitarangira.
Ati ” Igikorwa cya nyuma cya Jenoside ni ukuyipfobya no kuyihakana, ibi ntibirangira, kuko birakura bikava mu rungano bijya mu rundi rungano, kandi ibi biba ari ikimenyetso cy’uko Jenoside yakongera ikaba iyo bidakumiriwe cyangwa ngo tubirwanye.”
Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Burundi, Egypt, Erithrea, South Sudan, France, Kenya, Ethiopia, rwagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwigisha Africa byinshi ndetse ko banatangazwa no kwiyubaka kuvugwa ku Rwanda guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imikino ya ANOCA Zone V iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere igahuza ibihugu 11 bya Afurika n’u Bufaransa bwaje nk’abatumirwa muri iri rushanwa.
Iyi mikino yibanze cyane kuri Basketball y’abakina ari batatu mu ikipe, Beach Volleyball, Athletics, Taekwondo n’umukino wo gusiganwa ku magare (Cycling).