Gen . James Kabarebe yamaze amatsiko abibazaga ku rupfu rwa Fred Gisa Rwigema
Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, General James Kabarebe yavuze ko urupfu rwa Gen Fred Gisa Rwigema wapfuye urugamba rugitangira rwababereye ikigeragezo gikomeye, ariko ntibigeze bacika intege. Ikindi kandi ngo uru rugamba rwaguyemo urubyiruko rwinshi ariko ntibice intege abo bari kumwe bagakomeza ntibahinde umushyitsi ngo babe basubira inyuma.
Minisitiri Gen. James Kabarebe yaboneyeho kwibutsa urubyiruko rw’iki gihe ko narwo rukwiye kubyigiraho ntibasubire inyuma cyangwa ngo bacibwe intege n’ibibazo bagenda bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi cyane ko bitandukanye n’ib’icyo gihe.
Ibi Minisitiri Kabarebe yabitangarije urubyiruko rwitabiriye inama nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku rugaga rw’Umuryango wa RPF Inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017, i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango RPF Inkotanyi.
Kabarebe yavuze ko bajya gutangira urugamba rwo kubohora igihugu abenshi muri bo bari bakiri urubyiruko ndetse anashimangira ko urubyiruko arirwo rwafashe uwo mugambi wo gufatanya n’imiryango gutaha ku ivuko.
Muri iki kiganiro cyibanze ku kubaka icyizere mu rubyiruko no kurutoza gukunda igihugu no kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, General Kabarebe yavuze ko hari benshi baguye ku rugamba kandi bari bakiri bato ariko ibyo bikaba bitarabuzaga abo bari kumwe ku rugamba gukomeza bagana imbere.
Yagize ati “Abana bangana namwe ntabwo bahunze, nibuka nko mu Rugano hari aho twaciye dusanga umwana arahagaze n’imbunda ye, urwondo rwamufashe mu mavi, akana gato cyane [nk’imyaka 18] ariko ugashaka kumubaza impamvu ahagaze, wareba neza ugasanga kapfuye kera cyane. Kubera imbeho yarumye ahagaze. Ntabwo abantu baba baranyuze muri ibyo ngo urubyiruko rw’uyu munsi ruhunge kuko ibibazo bihari ntabwo ari nk’ibyo abantu banyuzemo.”
Kabarebe kandi yavuze ko mu myaka 30 cyangwa 40 u Rwanda ruramutse rutagize ubukungu buteye imbere cyane kandi urubyiruko rufite byose ndetse n’ubuyobozi bwiza buhari muri iki gihe, byaba ari ikibazo gikomeye nkuko amakuru dukesha Ikinyamakuru Ukwezi abitangaza.
Gen. Kabarebe yavuze ko urupfu rwa Gen Fred Gisa Rwigema wapfuye urugamba rugitangira kandi ari nawe wari umuyobozi w’ingabo za RPA, rwababereye imbogamizi ikomeye ariko avuga ko baharaniye kugera ku ntego yatumye biyemeza gutangiza uru rugamba bityo bituma badacika intege.
Yagize ati “Burya umuyobozi iyo apfuye ku rugamba hari igihungabana uretse na nyakwigendera Fred Gisa Rwigema buriya twagiye dupfusha n’abandi bayobozi benshi cyane. Mu bitero byose byabaye nta gitero cyabaye tudapfushije umuyobozi, Icyo gihe rero abasirikare bayoborwa bagiramo akantu ariko RPF cyangwa RPA yatandukanyaga umuntu, urugamba n’intego abantu barwanira.”
Yakomeje agira ati “Nyakwigendera Gen Fred apfuye ntabwo abantu benshi babimenye byarahishwe byamenywe n’abantu bakeya cyane ariko njyewe ndi mu babimenye uwo munsi ariko ku bwanjye ku giti cyanjye n’abandi twari kumwe ntabwo nabonye ko harimo guhungabana. Nabwiye abo twari kumwe, nti arapfuye ariko iyi ni mbogamizi kuri twe ariko tugomba gukomeza urugamba twanze dukunze, kandi n’abandi ni ko babibonaga.”
Yunzemo ati “Nabwiye abo twari kumwe nti ok , arapfuye ni ikigeragezo kuri twe ariko tugomba gukomeza urugamba . Buri wese yahise yifuza ko Perezida Kagame agaruka, mu minsi mike aba aragarutse ibibazo byari byatangiye kugaragara biba biragabanutse nta cyuho kinini cyabaye ku buryo yahise abishyira ku murongo byose.”
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Dr Utumatwishima Abdallah, cyari kirimo kandi na Rwiyemezamirimo Ndagijimana Allain ndetse na Uwanyirigira Clarisse uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu nabo bagiye basubiza bimwe mu bibazo babazwaga n’abari bitabiriye iyi nama nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi.