Gen. James Kabarebe : Uwakwiha kurwanya Perezida Kagame ndamubabariye
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko abirirwa bavuga ko bashaka kurwana ntacyo bashobora kugeraho, ko icyo bakora gusa ari ukwirirwa bavuga ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu biganiro bitegurwa na Minisiteri y’urubyiruko byiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ bihabwa urubyiruko ruvuye mu ntara zitandukanye z’igihugu mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Uyu ukaba wari n’umunsi wo gusoza gahunda urubyiruko rwose rwo mu ntara z’u Rwanda rwari rumazemo iminsi.
Ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 580 ruturutse mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Kabarebe, yagarutse ku butwari bwa Perezida Paul Kagame kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangira, avuga ko mu buzima bwe yaranzwe no kurwana urugamba kandi ntatsindwe.
Yavuze ko mu buzima bwe, mu gihe yabaga ari ku rugamba ndetse n’abo yabaga ayoboye, ijambo gutsindwa ritabagamo.
Mu bihe byatambutse bamwe mu barwanya u Rwanda bagerageje kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ariko ingabo z’u Rwanda zikabahashya.
Mu Ukuboza 2018 abantu bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe ku modoka eshatu barazitwika, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka; Ingabo z’u Rwanda zarabakurikiranye abo bagizi ba nabi zicamo batatu.
Uretse ibi bitero kandi ku mbuga nkoranyamba nka Twitter na YouTube, hakunze kugaragara bamwe mu bagenda bakwirakwiza amagambo arimo urwango no kuvuga ko bagiye kuvanaho ubutegetsi buriho.
Gen Kabarebe yagize ati “Ibintu byo kurwana intambara mu mateka ye, Perezida Kagame nta mateka yo gutsindwa urugamba afite, ikindi mu myumvire ye gutsindwa ntabwo bijya bibamo, nta kintu kitwa gutsindwa kiba mu myumvire ye, tunarebe no mu zindi ntambara buri gihe yarateguraga akagupangira intambara akaguha gahunda kandi akaba azi ko ugomba gutsinda.”
Yakomeje agira ati “Ibyo gutsindwa ntibijya biba mu myumvire ye ntabwo yemera gutsindwa, n’aba bose mujya mwumva ko barwanya u Rwanda hirya no hino, uwakwiha kumurwanya ndamubabarira kuko njye mbizi, kuvuga ngo yatsindwa ni ukwibeshya nta na hamwe yatsindwa.”
“Nkatwe abasirikare yayoboye tuba tuzi ko bidashoboka, n’aba birirwa bakoresha za YouTube ni umunwa gusa, ni urusaku gusa ariko iby’intambara byo babyibagirwe, intambara zigira ba nyirazo.”
Gen Kabarebe yavuze ko abasirikare 600 bari muri CND buri munsi Perezida Kagame yababwiraga icyo gukora kandi bagikora uko yababwiye bagatsinda.
Yagize ati “Buri kantu kose yaragakurikiranaga upfa kumubwiza ukuri ku rugamba uko ibintu bimeze, icyo akubwiye iyo ugikoze uwo mwanya uratsinda.”
Ibiganiro Rubyiruko Menya Amateka yawe bimaze guhabwa urubyiruko rutandukanye rwo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurusobanurira inzira igihugu cyanyuzemo cyiyubaka mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside.