AmakuruPolitiki

Gen.James Kabarebe ari mu bo perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare barimo abo ku rwego rwo hejuru nka General James Kabarebe na General Fred Ibingira.

Perezida Paul KAGAME, yashyize mu kiruhuko abasirikare bo ku ipeti rya General 12, barimo: Gen James KABAREBE na Gen. Fred IBINGIRA. Umunsi umwe kandi, yari yazamuye abasirikare Ku ipeti rya Lit. Col, abagira Colonel.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023.

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko Umukuru w’igihugu yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abandi bofisiye bakuru 83, Abofisiye bato 6, abasirikare bato 86, abagera kuri 678 basoje amasezerano yabo mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse n’abandi 160 bafite ibibazo by’uburwayi.

Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru n’aba bakurikira:

▪︎GEN JAMES KABAREBE
▪︎GEN FRED IBINGIRA
▪︎LT GEN CHARLES KAYONGA
▪︎LT GEN FRANK MUSHYO KAMANZI
▪︎MAJ GEN MARTIN NZARAMBA
▪︎MAJ GEN ERIC MUROKORE
▪︎MAJ GEN AUGUSTIN TURAGARA
▪︎MAJ GEN CHARLES KARAMBA
▪︎MAJ GEN ALBERT MURASIRA
▪︎BRIG GEN CHRIS MURARI
▪︎BRIG GEN DIDACE NDAHIRO
▪︎BRIG GEN EMMANUEL NDAHIRO.

Perezida Kagame yaraye azamuye mu Ntera abasirikare batandukanye, bamwe bava ku ipeti rya Lieutenant Colonel bahabwa irya Colonel mu gihe abandi bahawe ubuyobozi mu nzego zinyuranye z’Igisirikare cy’u Rwanda.

Mu bahawe kuyobora inzego zitandukanye muri RDF, Gen Maj Emmy Ruvusha yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Gen Maj Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni mu gihe Gen Maj Eugene Nkubito yahawe kuyobora Diviziyo ya Gatatu mu Ngabo z’u Rwanda. Yari amaze umwaka ari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Brig Gen Pascal Muhizi yahawe kuyobora Diviziyo ya Kabiri. Nawe yigeze kuba Umuyobozi w’Ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda zagiye bwa mbere muri Mozambique.

Brig Gen Vincent Gatama yahawe kuyobora Diviziyo ya Kane. Uyu musirikare yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye.

Ni mu gihe kandi Brig Gen Frank Mutembe ukubutse muri Mozambique aho yari akuriye ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda yahawe kuyobora Diviziyo ishinzwe ibikorwa mu Gisirikare cy’u Rwanda naho Brig Gen Andrew Nyamvumba wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba yahawe kuyobora Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama.

Abahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel, ni Joseph Mwesigye, Simba Kinesha, Egide Ndayizeye, William Ryarasa, Sam Rwasanyi, Issa Senono, Thadee Nzeyimana, Alphonse Safari, Fidele Butare na Emmanuel Nyirihirwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger