AmakuruPolitiki

Gaza: Igisirikare cya Israel cyavuze agace kigiye kugira umuyonga

Igisirikare cya Israel cyaburiye abatuye mu gace ku Burasirazuba bwa Gaza ko bahava mu maguru mashya kuko hagiye kubera imirwano y’akasamutwe.

Nk’uko bivugwa, ni uko iki gisirikare mu kuburira Abanyegaza kiri gukoresha utu dege tutagira abapilote, turi kuzenguruka, ari nako tugenda dukwirakwiza impapuro ziburira abari muri ibyo bice kuhava bakajya aho beretswe.

Impamvu ibyo bikozwe ngo n’uko ibyo bice bimuwemo bishobora kuberamo isibaniro ry’intambara.

Umuryango w’Abibumbye, ONU, uvuga ko ufite impungenge nyinshi kuri aya mabwiriza ategeka Abanyagihugu gukura akarenge kabo muri Gaza. Bubaye ubwa Kabiri umujyi wose wa Gaza gutegekwa guhunga kuva intambara yaduka muri Gaza.

Hamas ivuga ko kubona Israel isubiriye gukorera muri uwo mujyi bishobora kudindiza ibiganiro byo guhagarika intambara no kurekura imfungwa. Ibi biganiro birimo abakuru b’ibihugu bashyizeho mu guhuza impande zombi.

Izo mpande zombi ni Amerika n’igihugu cya Quatar.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger