Amakuru ashushyeIyobokamana

Gatsibo: Umuyobozi muri ADEPR yahagaritse ubukwe kubera urunigi no kudefuriza

Umwarimu w’Itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Nyabigega mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, yarabutswe bamwe mu bakobwa bambariye umugeni harimo abadefirije, abambaye urunigi ndetse n’undi ufite imisatsi isutse maze nk’iyagatera ahita ahagarika ubukwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu ubwo Rudasingwa Jean Pierre na Mukundimana Yvonne bafitanye abana babiri babanaga mu buryo butemewe n’amategeko biyemezaga gusezerana imbere y’amategeko, nyuma hakabaho imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Guseserana mu mategeko byabaye neza hakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa, nuko abasaza basabwaga umugeni bamutumaho ngo aze bamwerekane ndetse banamutange, umugeni araza aza agaragiwe n’abakobwa benshi nk’uko bisanzwe.

Umwarimu muri ADEPR ku mudugudu wa Nyabigega bari bunasezeraniremo ngo yarabutswe abaje baherekeje umukobwa ngo ahita ahaguruka afata indangurura majwi abwira abaraho ati “Nyuma yo kubona inigi umugeni n’abamuherekeje bambaye, nkabona ibisuko bafite, nsanze ibi bintu mu itorero ryacu tutabyemera niyo mpamvu mpisemo guhagarika ubu bukwe.”

Abari aho baguye mu kantu, ndetse ngo uwo mukozi w’Imana yahise ahagurukana n’abandi benshi basengana bahita bigendera. Imihango yo gusaba irangira ityo abantu bakiri mu mayira abiri.

Abari aho ngo bahise bajya inama bitabaza abandi bapasiteri bo muri ADEPR muyindi midugudu, umwe abemerera kubasezeranya ndetse n’ibirori bigakomeza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger