Gatsibo: Umugabo yakubiswe bimuviramo gupfa
Mu karere ka Gatsibo haravugwa ikuru y’ Umugabo wakubiswe inkoni akagirwa intere kugeza apfuye, ubwo bari bamufatiye mu murima w’ Intoryi z’ umuturage wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, ari kuziba.
Uyu mugabo uvugwaho n’abaturanyi be ko yari , akaba yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024.
Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu mugabo asanzwe ari umujura ndetse n’umugore we aho bamusanze mu murima w’ intoryi z’ undi muturage, amaze gusarura imifuka itatu, ku buryo yari ategereje ko bazikorera mwijoro bugacya bazijyana mu Isoko.
Aya makuru kandi yenemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Calude wavuze ko inzego z’ubuyobozi zamenye amakuru y’uyu mugabo ko yanegekajwe n’inkoni yakubiswe.
Ati “Aho byamenyekaniye twatanze ubujyanama ko yajyanwa kwa muganga i Kiziguro ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze, bamuvanye aho bari bamubonye bamuzamuye, bageze mu nzira ashiramo umwuka.”
Ubwo nyakwigendera yari amaze gushiriramo umwuka mu Murenge wa Kiziguro, hahise hiyambazwa inzego z’iperereza, zahise zitangira kurikora kugira ngo hamenyekane abamukubise n’ibindi byose bifitanye isano n’uru rupfu.