Gatsibo: Perezida wa Ibuka yasabye gushyira ibimenyetso byo kwibuka muri Kiliziya ya Kiziguro
Mu gihe mu Rwanda ndetse no ku Isi hose bari kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, none ku wa 11 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’ Uburasirazuba habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi ndetse hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itandatu yabonetse.
Guverineri Gasana,Madamu Solina Nyirahabimana na Mayor Gatsibo
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’abatutsi 20,127 ubariyemo n’ itandatu yashyinguwe uyu munsi y’ abatutsi biciwe mu masegiteri atandukanye y’ icyahoze ari Komini Kiziguro.
Imibiri 6 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Kiziguro
Uyu muhango wari witabiriwe n’ Abanyacyubahiro batandukanye barimo: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana, Guverineri w’ Intara y’ Iburasirazuba Emmanuel Gasana , Intumwa za rubanda, Umuyobozi w’ Akarere ka Gatsibo Gasana Richard n’Abagize Inama Njyanama y’Akarere n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi Kwibuka ku nshuro ya 29.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gatsibo
Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana yageje ku bari bitabiriye uwo muhango,
yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, abasaba gukomera muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29.
Uwarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi muri Karere ka Gatsibo
Uwihanganye Didier Emmanuel ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Gatsibo yahawe umwanya ngo atange ubuhamya maze agaruka ku buzima butoroshye we na bagenzi be banyuzemo mu gihe cya Jenoside muri 1994.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo
Ubwo Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomuscene yafataga ijambo yasabye ko mu izina ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko muri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ibimenyetso byo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera
Umushyitsi mukuru wari uri muri uyu muhango Nyakubahwa Madamu Solina Nyirahabimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko ” Iki ari igihe cyo kwihanganisha abacitse ku icumu ndetse ukanaba n’umwanya wo kuvuga amateka mabi yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hanaterwa intambwe yo kwiyubaka kubera imiyoborere myiza”
Twibuke Twiyubaka tugira tuti : “Genoside ntizasubire ukundi.”