AmakuruAmakuru ashushye

Gatsibo: Barabarira iminsi ku ntoki kubera ibicanwa byabaye ingume

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko ubasha kwikora ku munwa ari ubona inkwi kuko zibona umugabo zigasiba undi.

 

Uwihanganye Jean de Dieu umuturage wo mu karere ka Gatsibo avuga ko bahangayikishijwe no kubona ibicanwa kubera ko nta mashyamba bafite ndetse ngo nta n’ikindi gisubizo bafite kugeza ubwo babwirirwa cyangwa bakaburara kubera kubura ibicanwa.

Mu kiganiro twagiranye, Uwihanganye yagize ati:” twacanaga imiyenzi ariko kuyibona ntibyoroshye keretse nidutera ibiti bundi bushya naho ubundi dufite ikibazo cy’ibicanwa. “Yakomeje agira ati:”Bitugiraho ingaruka zuko nk’ubu turi mu bihe by’imvura dushobora kurya rimwe ku munsi kubera kubura inkwi. Turasaba ko baduha amashyiga ya rondereza ndetse bakanaduha za Biogaz kuko hano igiti kimwe kigura 1500 kandi ayo mafaranga nayo kuyabona ntibyoroshye.

Uwihanganye Jean de Dieu umuturage wo mu karere ka Gatsibo uvuga ko bafite imbogamizi zo kubona inkwi

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, twegereye umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard maze atugaragariza ko ubu hari gahunda yo gukangurira abaturage guhinga batera ibiti bivangwa n’imyaka ariko akanibutsa aba baturage ko bakwiriye no kwitabira uburyo bwo gukoresha gaz na biogas, bugaragara ko bukiri hasi muri aka karere. Aha Bwana Gasana yagize ati:”ibintu byose ni ukwigisha, tubakangurira gutera ibiti bivangwa n’imyaka ariko ahanini twifuza ko nibura bakwitabira uburyo bwo guteka bakoresheje Gaz, tuzakomeza gukora ubukangurambaga n’inyigisho kugira ngo turebe ko byatungana.”

Kugeza ubu bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Gumino, akagali ka Bushora mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo bahamya ko nta mashyamba ahari ndetse ngo n’ahari ari ay’abantu nka batatu ku buryo abandi basigaye badafite inkwi.

Ni mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA kivuga ko abaturage bakwiye kwitabira gukoresha gaz na biogas, bityo bakagabanya gukoresha inkwi n’amakara kuko bitera imyotsi mu kirere bigatuma umwuka duhumeka wangirika.

Ntirushwa Anaclet

Twitter
WhatsApp
FbMessenger