Gatera Musa arashinja Rayon Sport kumwambura
Umutoza Gatera Musa wagiye muri Rayon Sports avuye muri Gasogi FC, avuga ko Rayon Sports yamwirukanye atazi icyo yirukaniwe atanahebwe amezi abiri muri atatu yahamaze n’ubwo iyi kipe ivuga ko itamuzi.
Gatera Musa avuga ko ikipe ya Rayon Sports yakagombye kumwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda imurimo .
Uyu mutoza avuga ko mu masezerano yagiranye na Rayon Sports bumvikanye ko azahakora igerageza ry’ukwezi kumwe, ngusa ngo uko kwezi gushize yahise ajyana n’ikipe ntoya y’Amavubi U17 muri Tanzania kandi ngo yari yabyumvikanyeho na Rayon Sports ndetse na FERWAFA yari yanditse imusaba kujyana n’amavubi U17.
Nyuma yaho ngo yaje kugaruka akomeza muri Rayon Sports ahamara amezi abiri nyuma arirukanwa ku mpamvu avuga ko atazi kuko umutoza mukuru, Roberto Oliviera Goncalves benshi bita Robertinho yashimaga imikorere ye, kandi ngo yaramufashije mu mikino imwe n’imwe ya Rayon Sports.
Musa avuga ko yakoze nk’umuntu uri mu igerageza ariko ngo bari bumvikanye ko bazajya bamuhemba.
Agira ati “Ibyo bagombaga kumpa ntibabimpaye, bagombaga kumpemba amezi atatu bampemba ukwezi kumwe…Nasabye uburenganzira bwanjye bambwira ko nta mafaranga ahari ngo naboneka bazanyishyura, ariko kugeza na n’ubu nta cyo barambwira.”
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports Itangishaka Bernard avuga ko atazi uburyo Gatera Musa yageze muri iyi kipe ndetse ko atamuzi mu bakozi yakoresheje.
Ati “None se ntimuzi ko yagiye muri Tanzania agiye gutoza Amavubi mato, birashoboka se ko umutoza yagenda ahagarariye Ferwafa kandi akorera na Rayon Sports?”
Uyu mutoza avuga ko atareka amafaranga iyi kipe imubereyemo ubwe yivugira ko yirukanwe kubera ubwumvikane buke hagati y’abayobozi ba Rayon Sports.