AmakuruImikino

Gasogi United na Musanze FC zananiwe kwisobanura ku munsi wa 9 wa shampiyona

Gasogi United inganyije na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Wari umukino ubimburira indi y’umunsi wa 9, wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Gasogi United yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego hakiri kare, gusa Musanze FC yaje kubaca mu rihumye ku munota wa 15 itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Imurora Japhet kuri koruneri, Gasogi United yishyuye iki gitego ku munota wa 36 gitsinzwe na Tidiane Kone bituma igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo yabona igitego cy’intsinzi, agenda abona n’amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro birabananira bituma umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota ku gitego 1-1.

Dore imikino yose y’umunsi wa 9 iteganyijwe

Ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019

Gasogi United vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019

Sunrise FC vs Heroes FC (Nyagatare Stadium, 15h00)
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019

Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019

Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger