Gasabo:Umunyamakuru akurikiranyweho kwiba Televiziyo
Mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, umunyamakuru witwa Ugirimfura wari usanzwe yandikira kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi aravugwaho ubujura bwa televiziyo nini yo mu ruganiro.
Amakuru ahamya ko uyu munyamakuru yibye iyi Televiziyo, abanje kwica urugi afatanyje n’undi mugabo. Byebereye mu mu mudugudu wa Ubwiza, Akagari ka Kibaza, Umurenge wa Kakiru mu Karere ka Gasabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru Gertulde Urujeni avuga ko koko hari abantu baraye bafashwe bibye ariko atazi niba muri bo harimo umunyamakuru.
Avuga ko agiye kubaza akumva niba koko harimo umunyamakuru.
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari impamo, Polisi ikaba yamufatiye ahitwa kuri Croix Rouge, imusangana televiziyo nini zo mu ruganiriro yo mu bwoko bwa Sony.
Avuga ko abaturage babwiye Polisi ko uwibwe yitwa Jean Pierre Kazuba.
Ati: “ Ayo makuru niyo twamufatiye mu gishanga ahitwa Croix Rouge. Twamusanganye kiriya gikoresho kandi twabonye n’aho yamennye ikirahure cy’urugi acamo ajya gutwara iriya televiziyo.”
CP Kabera avuga ko bigayitse kumva umunyamakuru wagombye kwigisha abandi kwirinda kwica amategeko ari we ufatirwa mu cyaha.
Avuga ko kuba yafatiwe mu cyaha nka kiriya bigayisha umwuga akora bityo ko n’abandi basangiye umwuga bagombye kwirinda icyaha nka kiriya.
Ashimira abaturage batabaje inzego z’umutekano zigashobora gufata ukekwaho buriya bujura kandi ngo ukekwaho buriya bujura yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha, ishami rikorera mu murenge wa Kacyiru.
Hari amakuru avuga ko Ugirimfura yari ari kumwe n’undi muntu ariko we akaba agishakishwa.
Iyo ukekwaho icyaha cy’ubujura buciye icyuho agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka 10, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 400 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.