AmakuruUtuntu Nutundi

Gasabo: Umwana w’imyaka 10 arakekwaho kwiyahura

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Gasanze, Umudugusu wa Uruhetse haravugwa ko umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Henriette Umunezero wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza y’i Gasanze ashobora kuba yiyahuye.

Ibi byavuzwe nyuma y’aho bamusanze mu giti yimanitse mu mugozi yapfuye.

Umuturage uri mu bahurujwe yatangaje ko iby’urupfu rwa Umunezero barumenyeshejwe na murumuna we w’imyaka icyenda witwa Odille Mukundiyukuri wari uvuye ku ishuri.

Amakuru avuga ko bariya bana bafite ababyeyi bombi ariko ngo Nyina yari yaratandukanye na Se ajya kubarerera ku wundi mugabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Jeanne Nibagwire avuga ko bishoboka ko uriya mwana ‘yari yarabaye ikibazo’ hagati ya Nyina n’uwo mugabo yaje gushaka, bakaba batamwumvikanagaho.

Ati: “ Uyu mwana yarerwaga n’undi mugabo utari Se bikaba bishoboka ko batamwumvikanagaho bikaza kumutera intimba ikomeye.”

Igikomeje kwibazwa kugeza ubungubu n uburyo umwana w’imyaka 10 w’umukobwa ashobora gufata iya mbere akiyahura yimanitse, akaba ariyo mpamvu umubiri we wajyanwe mu bitaro ngo hasuzumwe iby’uru rupfu rwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger