Gasabo: Umusore ukiri muto afunzwe azira gutema abantu bane
Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi azira gutema abantu bane.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, ni bwo uyu musore yakoze aya mahano yo gutema abo bantu bahita bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Rubungo kugira ngo bitabweho.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, yemeje ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Kugeza ubu ntibiramenyekana niba yabitewe n’ibiyobyabwenge cyangwa hari ikindi kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ariko aho afungiye tubona nta kibazo afite.”
Yakomeje agira ati “Yabonaga uje wese agatema, umwe yari aje iwabo aramutema atangiye gutaka undi wo ku ruhande mbese navuga nk’uwagendaga aje aratema, noneho abakurikira mu muhanda atema abandi babiri bahuye.”
Yongeyeho ko uyu musore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyamuteye gutema abo bantu.
Yasoje avuga ko amakuru bafite ari ay’uko uyu musore ubu usigaye wibanira na nyina mbere akibana na se yari ameze nk’ufite ihungabana.