AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gasabo: Umukobwa yafatanywe ibihumbi 20 by’amadolari y’amerika by’amiganano

Mukarere ka Gasabo, polisi ya Gatsata yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko afite amadorari y’Amerika angana n’ibihumbi makumyabiri, 20.000$ (arenga miriyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda) y’amiganano, ku makuru yatanzwe n’umumotari agize amakenga.

Uwo mukobwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gatsata mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goreth Umutesi, yabwiye itangazamakuru ko uwo mukobwa yayafatanywe ari mu kabari kitwa Kilimanjaro mu Gatsata.

CIP Umutesi Ati “Yari atumye umumotari ngo age kumushakira umukiriya wo kumuvunjishiriza. Uwo mumotari abibonye ko amutumye agira amakenga. Yagize amakenga aravuga ati ‘ubungubu ko polisi ihora itwigisha itubwira ngo tugire amakenga ku kintu cyose, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dutangire amakuru ku gihe.

Koko yarabikoze, aza kuri sitasiyo ya Polisi hano Gatsata, atanga amakuru ko hari umuntu umutumye kumushakira umukiriya wamuvunjira ayo madorari. Ubwo bahise bagenda koko bajya kuri ako kabari, bagezeyo arabikanga, umukobwa abikanze afata ya madorari y’amakorano ayashyira muri purafo (mu gisenge) hejuru y’aho yari yicaye.”

Yakomeje asobanura ko abapolisi bahise bamusaka, amadorari barayabona na we yemera kuvuga uko byagenze kugira ngo ayabone. Ati “Yemeye uko byagenze, avuga ko ayo madorari y’amakorano ayarangura.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Umutesi yavuze ko atari ubwa mbere uwo mukobwa atahuweho icyaha kuko yari amaze amezi make afungiye i Mageragere.

Ati “Nta bwo ari inshuro ya mbere, n’ubundi yarabifungiwe arakatirwa, avuye muri Gereza Nkuru ya Mageragere, ubu ni inshuro ya kabiri yari abisubiyemo arafatwa.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu uhindura, wigana, ukwirakwiza amafaranga y’amakorano iyo icyaha kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu kitari no hejuru y’imyaka irindwi.

Ku bijyanye n’insubiracyaha, umucamanza ni we uzagena igikwiye ku muntu wasubiye mu cyaha yahaniwe mbere.

CIP Umutesi yaboneyeho gushimira ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru ku cyo baketseho icyaha, abasaba gukomeza ubwo bufatanye n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano. Polisi yaboneyeho gusaba abantu bose batekereza gukora nk’uwo mukobwa wafatanywe amadorari y’amiganano ko basubiza amerwe mu isaho, inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bari maso, nta kwihanganira inyangabirama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger