Gasabo: Umugabo yasanzwe yapfuye amanitse mu giti cy’avoka
Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Jali, abaturage batunguwe no kubyuka bagasanga umurambo w’umugabo umanitse mu mugozi mu giti cy’avoka cyegeranye naho yari asanzwe atuye.
Nkuko amakuru yatanzwe n’abaturage abivuga, uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2021 mu masaha ya mu gitondo nibwo babyutse basanga umuturanyi wabo witwa Mpamira Marcel amanitse mu mugozi mu giti cy’avoka giherereye hafi y’urugo rw’uwo mugabo bikaba bicyekwa ko yaba yiyambuye ubuzima.
Iri sanganya rikaba ryabereye mu Kagari ka Nkusi gaherereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, akaba ariho uyu mugabo yari asanzwe anatuye n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batanu ndetse ngo akaba yari abanye n’umuryango we neza nta makimbirane cyangwa ibibazo yari afitanye n’umugore we.
Ndanga Patrice uyobora Umurenge wa Jali yabwiye igihe dukesha iyi nkuru, ko amakuru y’uriya mugabo wasanzwe yimanitse mu giti ariyo, aho yavuze ko abaturage aribo bamusanze amanitse mu giti cy’avoka aziritse umugozi mu ijosi maze bahita bahamagara ubuyobozi buraza bumukura aho yari amanitse.
Patrice yageze ati “Nibyo koko uriya mugabo abaturage basanze amanitse mu giti kiri hafi yaho yari atuye maze bahamagara ubuyobozi, mu by’ukuri nta makimbirane cyangwa ibibazo bizwi yari afite mu muryango byaba aribyo byatumye yiyahura gusa iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane imvo n’imvano y’urpfu rwe”.
Uyu mugabo Mpamira Marcel akaba yari asanzwe afite akazi aho yakoraga muri Compassion ishami rya Rubingo mu Itorerero ry’aba-Methodiste Libre.”
Umurambo wa nyakwihendera Mpamira Marcel bakaba bahise bawujyana mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma risesuye.
Yanditswe na Hirwa Junior