AmakuruUtuntu Nutundi

Gasabo: Imodoka yataye umuhanda igwa hejuru y’inzu

Ahagana ku isaha ya saa yine za mu gitondo mu karer ka Gasabo mu murenge wa bumbogo akagari ka Kinyaga habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye umucanga ikagwa hejuru y’inzu y’umuturage nkuko BTN dukesha iyi nkuru ibivuga.

Iyi modoka bavugfa ko yari iturutse muri metero zigera kuri maga atatu, abaturage bari bahari ubwo yakoraga imppanuka bavuze ko nubundi iyi modoka yari yahereye kare ipfa ndetse bakaza no kuyisunika ibintu bamwe bavuze ko ishobora kuba yari isanzwe ifite ibibazo bitandukanye ku buryo itari yagombaga kujya no mu muhanda.

Bamwe mu bari bari kuyisunika ubwo yangaga guhaguruka nyuma yo kumena umucanga yari yikoreye, bavuze ko icyabiteye ko ngo iyi modoka nta myuka yari ifite ibintu bakeka ko ishobora kuba nta controle technique yari ifite ndetse baboneraho no gusaba ko nta modoka yakongera kuzana umucanga mu baturage kuko ngo ubusanzwe bawumenaga ku muhanda bakawikorera n’umutwe bawujyana mu giturage.

Nubwo iyi kamyo nta muntu yahitanye cyangwa se ngo ikomeretse nyir’urugo kwa Ngendahimana yagwiriye hejuru y’inzu ngo yangirije byinshi ndetse ko Atari yamenya agaciro k’ibyo iyi modoka yaba yangirije cyane ko yanamusenyeye inzu ibintu bituma asaba ubuyobozi kumuha ubufasha bwihuse.

Yagize ati:’’ Abantu twabanagamo ni batanu njye n’umugore n’abana batatu, nta muntu wakomeretse ariko harimo byinshi byangiritse, turasaba ubufasha ku bintu byacu byangiritse ndetse n’inzu igasanwa kuko ubu abana ntaho kurara bafite’’.

Ubwo iki nyamakuru dukesha iyi nkuru cyahageraga, nta muyobozi cyangwa polisi bari bakagera aho iyi mpanuka yabereye ndetse n’umushoferi na nyir’imodoka nabo ntabwo bari bahari.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger