Amakuru

Gari ya moshi yagonze abarenga 60 bahita bapfa

Mu majyaruguru y’Ubuhindi, mu gace ka Amritsar, gari ya mosha yahitanye ubuzima bw’abarenga 60 abandi barenga 72 barakomeraka kuburyo bukomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryahise ubwo abantu bari mu muhanda mu birori byo guturitsa fireworks,mu rwego rwo kwizihiza umuhango witwa Dussehra ukorwa buri mwaka, mu Buhinde.

Amakuru aravuga ko iyi gari ya moshi yagonze aba bantu ubwo bari bateraniye ku muhanda bari kureba ukuntu fireworks zituritswa nijoro,mu birori byitwa Dussehra bikorwa n’abayoboke b’idini ry’Abahindu,bishimira ko Imana yitwa Rama yatsinze dayimoni yitwa Ravana.

Haratangazwa ko ubwo haturitswaga Fireworks, hari urusaku rw’inshi rw’abantu ndetse n’ibyo baturitsaga kuburyo ntanumwe muribo wigeze yumva ko gari ya moshi yaje, bibuka abarenga 60 bahasize ubuzima.

Aha hanabaye igikorwa  cyateye ubwoba benshi kuko ari abakomeretse ndetse n’abapfuye bahise bihutanwa mu bitaro bya Amritsar,abapfu n’indembe bakaba benshi kuburyo imirambo imwe yabuze aho ijya igashyirwa hanze y’ibitaro.

Hardeep Singh ukurikiye ibitaro bya Amritsar yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba abantu 59 bahise bapfa,90 barakomereka bikabije, yanavuze ko umubare wabapfu ushobora kugenda wiyongera kuko hakirimo abarembye cyane.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abagera kuri 700, bizihiza uyu muhango wa Dussehra mu gace ka Amritsar mu majyaruguru y’Ubuhinde.

Abarenga 60 bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger