Gakenke: Umuyobozi yatawe muri yombi azira gutema umugore we
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwahoze ari umukozi ku rwego rw’umurenge ukurikiranyweho gutema umugore we mu mutwe.
Polisi yatangaje ko yafatanywe na mugenzi we bombi bakekwaho kugira uruhare rwo gukubita no gukomeretse uwahoze ari umugore we.
Ibi byabaye nyuma y’igihe kitari gito uyu muyobozi wari ushinzwe irangamimirere mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke babana n’umugore we mu ntonganya zaje no kuganisha ku gutandukana ndetse baza no kugabana imitungo.
Mu mpera z’icyumweru gishize uwo mukozi yatashye mu rugo rwe aho atuye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama nk’ibisanzwe ariko umugore bari baratandukanye ajya kumusura, baratongana ahita amutema mu mutwe.
Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho cyakozwe ku Cyumeru tariki ya 8 Kanama 2021. Kugeza ubu ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu Karere ka Burera mu gihe iperereza rigikomeje.
Polisi yavuze ko uwo mugabo yari yarigeze gukora ibyaha nk’icyo cyo guhohotera umugore binyuze mu kumukubita no gukomeretsa.
Gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour